AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Abapolisi 30 batangiye amahugurwa abongerera ubumenyi mu gukoresha za moto

Yanditswe Jul, 07 2021 13:32 PM | 79,615 Views



Abapolisi 30 baturutse mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, abo mu ishami rishinzwe guherekeza abanyacyubahiro n’abo mu ishami rishinzwe ikinyabupfura, batangiye bari mu mahugurwa azamara ibyumweru bitatu, abongerera ubumenyi mu gukoresha za moto zifashishwa mu gucunga umutekano mu muhanda.

Aya mahugurwa arabera i Gishali mu ishuli rya polisi abaye ku nshuro ya Gatatu ku bufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani, andi mahugurwa yabanjirije aya yabereye  i Mayange mu Karere ka Bugesera andi abera mu Mujyi wa Kigali.

Aya mahugurwa yateguwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye na Polisi yo mu gihugu cy’Ubutaliyani, abahugurwa barimo guhugurirwa ibijyanye no gutwara moto ugendera ku muvuduko mwinshi, kugabanya umuvuduko, gufata feri byihuse, uburyo wakoresha mu gihe moto iguye, n’uburyo wagenzura ikinyabiziga cyangwa wagishaka ukakigeraho mu buryo bwihuse.

Atangiza aya mahugurwa, CP Niyonshuti yashimangiye ko Polisi y’u Rwanda ishyira imbere kubaka ubushobozi bw’abapolisi no kubahugura neza kuko ari kimwe mu bisabwa kugira ngo impanuka zo mu muhanda zikumirwe.
Brig. General Stefano Dragani, uhagarariye Polisi y’Ubutaliyani mu Rwanda yavuze ko aya mahugurwa agamije kongerera ubushobozi abapolisi b'u Rwanda mu kazi kabo ndetse akaba anakubiye mu masezerano y'ubufatanye ari hagati ya Polisi z'ibihugu byombi.





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama