Yanditswe Oct, 27 2021 18:43 PM | 29,028 Views
Abapolisikazi binjiye ku rutonde rw'Abofisiye barangije amasomo mu Ishuri rya Polisi rya
Gishari, bavuze ko biteguye gutanga
umusanzu mu iterambere ry'igihugu, bahamagarira abagore n'abakobwa muri
rusange kwitabira kujya mu nzego z'umutekano.
Benshi mu bitabiriye ibirori byo guha ipeti abofisiye bashya, bari bahanze amaso Abapolisikazi 80 bageze kuri iyi ntera.
Aba bangana na 12% by'abofisiye bashya bose kandi bari bafite isibo yihariye mu karasisi kigaruriye imitima y'abitabiriye ibirori by'icyiciro cya 11.
Abagore n'abakobwa bamaze kugera ku rwego rw'abofisiye, bagaragaje ko batewe ishema no gutanga umusanzu mu iterambere ry'igihugu, ndetse bahamagarira abandi bagore n'abakobwa kuyoboka inzego zishinzwe umutekano.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko abofisiye bashya b'Abapolisikazi ari izindi mbaraga polisi ibonye muri gahunda yihaye yo guteza imbere uburinganire muri Polisi y'igihugu.
Babiri ba mbere muri batatu bahize bagenzi babo mu mahugurwa abategurira kujya mu cyiciro cy'abofisiye bato, bahawe ibihembo na Minisitiri w'intebe Dr Edouard Ngirente, ni igitsina gore.
Umwe muri bo, AIP Yvette Mutabazi, uvuga ko icyo ari ikimenyetso cy'uko abagore n'abakobwa bashoboye.
Jean Pierre Kagabo
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
5 hours
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru