AGEZWEHO

  • Nyabihu: Abarokotse Jenoside batewe impungenge n'ingengabitekerezo ya Jenoside ikihagaragara – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yihanganishije Abanya-Kenya ku rupfu rw’Umugaba Mukuru w'Ingabo – Soma inkuru...

Abapolisikazi basoje amahugurwa i Gishari basabye abakobwa kwitabira kujya mu nzego z'umutekano

Yanditswe Oct, 27 2021 18:43 PM | 29,028 Views



Abapolisikazi binjiye ku rutonde rw'Abofisiye barangije amasomo mu Ishuri rya Polisi rya Gishari, bavuze ko biteguye gutanga umusanzu mu iterambere ry'igihugu, bahamagarira abagore n'abakobwa muri rusange kwitabira kujya mu nzego z'umutekano.

Benshi mu bitabiriye ibirori byo guha ipeti abofisiye bashya, bari bahanze amaso Abapolisikazi 80 bageze kuri iyi ntera.

Aba bangana na 12% by'abofisiye bashya bose kandi bari bafite isibo yihariye mu karasisi kigaruriye imitima y'abitabiriye ibirori by'icyiciro cya 11.

Abagore n'abakobwa bamaze kugera ku rwego rw'abofisiye, bagaragaje ko batewe ishema no gutanga umusanzu mu iterambere ry'igihugu, ndetse bahamagarira abandi bagore n'abakobwa kuyoboka inzego zishinzwe umutekano.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko abofisiye bashya b'Abapolisikazi ari izindi mbaraga polisi ibonye muri gahunda yihaye yo guteza imbere uburinganire muri Polisi y'igihugu.

Babiri ba mbere muri batatu bahize bagenzi babo mu mahugurwa abategurira kujya mu cyiciro cy'abofisiye bato, bahawe ibihembo na Minisitiri w'intebe Dr Edouard Ngirente, ni igitsina gore.

Umwe muri bo,  AIP Yvette Mutabazi, uvuga ko icyo ari ikimenyetso cy'uko abagore n'abakobwa bashoboye.

Jean Pierre Kagabo



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira