Yanditswe Sep, 24 2021 18:28 PM | 96,041 Views
Abarangije amasomo mu ishuri rikuru ryo kwigisha no
guteza imbere amategeko, ILDP basabwe kwitanga mu gukemura ibibazo bikigaragara
mu rwego rw'ubutabera.
Kuri iyi nshuro ya 9 iri shuri ritanga impamyabumenyi, abarirangijemo 254 barimo abashinjacyaha, abunganira abandi mu mategeko n'abacamanza, bavuga ko bahaboneye ubumenyi buzabafasha kunoza akazi kabo ka buri munsi.
Izere Mugeni Vedastine yagize ati “Indangagaciro ziranga umunyamategeko turaziga kandi tukanazisesengura cyane, ariko by’umwihariko tunahura n’ibindi bihugu bitandukanye tugasangira ubunanarirobonye, ibi bikadufasha kurushaho kunoza umwuga wacu by'umwihariko.”
Umuyobozi w'iri shuri, Dr Kayihura M. Didas avuga ko ubumenyi butangirwa muri ILPD butagarukira gusa ku kumenya, ahubwo hanibandwa ku kwigisha ku buryo bwimbitse guhuza ubumenyi biga n'ubunyangamugayo.
Ati “Twabasabye kugaragaza ubunyamwuga twabahaye, ariko bakongeraho ubunyangamugayo cyane kuko umuntu ashobora gukora umwuga neza ariko iyo atari inyangamugayo ubutabera buta agaciro kuko niho za ruswa zizira, ubunebwe n'ibindi bituma imanza zidacibwa neza."
Minisitiri w'Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya avuga ko urwego rw'uburezi ruharanira gusohora abatanga ibisubizo by’ibibazo biriho, bityo ko n'abarangije amasomo muri ILPD bahuguwe cyane ku gutanga serivisi nziza ku banyarwanda bakemura neza ibibazo abanyarwanda bafite.”
Ati “Ni abantu basanzwe bakora bazi ibibazo bahura nabyo muri iki gihe bamaze biga, bumvise kurushaho imbogamizi bahura nazo n’ukuntu bazigobotora, turizera ko bagiye gutanga umusaruro mu rwego rw'ubutabera bakemura ibibazo by’abanyarwanda.”
Minisitiri w'Ubutabera akaba n'intumwa nkuru ya leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel we yasabye abarangije amasomo yabo, gutanga umusanzu batizigamye mu kubaka urwego rw'ubutabera.
Yagize ati “Nizeye ntashidikanya ko mwe mwasoje amasomo uyu munsi, imbaraga zanyu zose n’ubumenyi bushya mwungutse mu guhanga udushya, mwiteguye kurushaho guteza imbere iyubahirizwa ry'amategeko n'iterambere ry'uru rwego rw'ubutabera.”
Ni ku nshuro ya 9 iri shuri riherereye mu karere ka Nyanza ritanga Impamyabushobozi ku barirangijemo, baba abasanzwe barize amategeko muri Kaminuza ndetse banasanzwe bakora mu rwego rw'ubutabera.
Kuri iyi nshuro abarirangijemo 254 baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Fiston Felix Habineza
Guverineri Nyirarugero yasabye abakigaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside kuyirinda no kuyirwanya ...
Jul 02, 2022
Soma inkuru
Abatangabuhamya bavuze ko kudahana byatumye Jenoside igira ubukana muri Gikongoro
Jul 02, 2022
Soma inkuru
Urubyiruko rurasabwa gusigasira no kurinda ibimaze kugerwaho nyuma y’imyaka 28 Jenoside yakore ...
May 29, 2022
Soma inkuru
Minisitiri Ingabire yanenze abakomeje kwinangira ntibatange amakuru y’ahakiri imibiri y’ ...
May 27, 2022
Soma inkuru
Urukiko rw'ibanze rwa Kagarama rwasubitse kuburanisha urubanza rwa Micomyiza Jean Paul
May 11, 2022
Soma inkuru
Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cy’urukiko mu rubanza rwa Sankara n’abo bareganwa
Oct 20, 2021
Soma inkuru