AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abarangije amasomo y'ubukerarugendo muri Cornell University bavuga ko amasomo bize azabafasha gutanga serivise nziza

Yanditswe May, 17 2022 19:56 PM | 135,988 Views



Abarangije amasomo y'ubukerarugendo muri Cornell University ishami ry'u Rwanda, baravuga ko amasomo bize azabafasha gutanga serivise nziza ku babagana, ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere cyo gisanga aya ari amahirwe agiye kubyazwa umusaruro mu kubaka urwego rw'ubukerarugendo.

Benshi mu barangije amasomo muri Crnell University bari basanzwe bakora akazi ko kwakira abagana amahoteri n'ama resitora hirya no hino mu gihugu, aba bavuga ko amasomo bize azatuma barushaho kunoza umurimo wo kwakira ababagana.

Umuyobozi ushinzwe amasomo muri Cornell University, Prof Alex Susskind avuga ko bashimishwa no gutanga amasomo nk'aya ashobora kugirira abayahawe akamaro ndetse n'urwego rw'ubukerarugendo muri rusange.

"Dushimishwa cyane no gutanga amahugurwa nk'aya kuko atuma abantu bagera ku rundi rwego, uretse kandi no kugirira umumaro abayahawe, afasha n'imiryango yabo akanazamura urwego rw'ubukerarugendo kandi ibyo ni ingenzi."

Umuyobozi w'agateganyo w'ishami ry'ubukerarugendo muri RDB, Ariella Kageruka agaragaza amahirwe ari mu bukerarugendo, akavuga ko kugira ngo agerweho ari uko abafite aho bahurira nabwo bahabwa amahugurwa ahagije kugira ngo babashe kuyabyaza umusaruro.

Cornell University ifite icyicaro muri leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikaba yaratangiye gukorera mu Rwanda kuva mu mwaka 2019 aho abasaga 1200 aribo bamaze guhabwa amasomo yibanda ku y'ubukerarugendo aho atangwa  hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mbabazi Dorothy 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage