Yanditswe May, 17 2022 19:56 PM | 134,846 Views
Abarangije amasomo y'ubukerarugendo muri Cornell University ishami ry'u Rwanda, baravuga ko amasomo bize azabafasha gutanga serivise nziza ku babagana, ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere cyo gisanga aya ari amahirwe agiye kubyazwa umusaruro mu kubaka urwego rw'ubukerarugendo.
Benshi mu barangije amasomo muri Crnell University bari basanzwe bakora akazi ko kwakira abagana amahoteri n'ama resitora hirya no hino mu gihugu, aba bavuga ko amasomo bize azatuma barushaho kunoza umurimo wo kwakira ababagana.
Umuyobozi ushinzwe amasomo muri Cornell University, Prof Alex Susskind avuga ko bashimishwa no gutanga amasomo nk'aya ashobora kugirira abayahawe akamaro ndetse n'urwego rw'ubukerarugendo muri rusange.
"Dushimishwa cyane no gutanga
amahugurwa nk'aya kuko atuma abantu bagera ku rundi rwego, uretse kandi no
kugirira umumaro abayahawe, afasha n'imiryango yabo akanazamura urwego rw'ubukerarugendo kandi
ibyo ni ingenzi."
Umuyobozi w'agateganyo w'ishami ry'ubukerarugendo muri RDB, Ariella Kageruka agaragaza amahirwe ari mu bukerarugendo, akavuga ko kugira ngo agerweho ari uko abafite aho bahurira nabwo bahabwa amahugurwa ahagije kugira ngo babashe kuyabyaza umusaruro.
Cornell University ifite icyicaro muri leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikaba yaratangiye gukorera mu Rwanda kuva mu mwaka 2019 aho abasaga 1200 aribo bamaze guhabwa amasomo yibanda ku y'ubukerarugendo aho atangwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Umuryango AVEGA-Agahozo uvuga ko mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside intego bari bihaye zimaze kugerwah ...
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Imiryango 30 yo muri Muhanga yakemuriwe ikibazo cy’icumbi mu 2021-2022
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abavuga ko Gaz ihenze kurusha amakara babiterwa no kudasobanukirwa- Dr Mujawamariya
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abanyarwanda baba muri Mozambique bakoze umuganda rusange mu kwizihiza umunsi wo kwibohora
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Bamwe mu baturage batewe impungenge n’imibare y’abandura Covid-19 itangiye kwiyongera
...
Jul 02, 2022
Soma inkuru
Huye: Ingo 3000 zo muri Mbazi zahawe amazi
Jul 02, 2022
Soma inkuru