AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abarenga miliyoni 11 barimo n'abakuze bagiye guhabwa ikinini cy'inzoka

Yanditswe Nov, 15 2021 16:01 PM | 74,686 Views



Muri iki cyumweru cyahariwe ubuzima bw'umubyeyi n'umwana, abantu barenga miliyoni 11 barimo n'abakuze bazahabwa ikinini cy'inzoka. Iyi ngo ni indwara ihangayikishije haba mu bana n'abakuze

Ku Kigo Nderabuzima cya Kinyinya mu Karere ka Gasabo, ababyeyi bari bazanye abana babo guhabwa inkingo bacikije, kureba uko biyongera haba mu biro ndetse n'uburebure, guhabwa ibinini by'inzoka n'ibindi bigamije kubafasha kugira ubuzima bwiza.

Ayinkamiye Denise yagize ati “Inyungu ku buzima bw'umwana wanjye cyangwa abana muri rusange nuko bizabarinda za hato na hato zirimo indwara z'inzoka, imikurire y'umwana wanjye igiye kuba myiza.”

Mukankundiye Mathilde ati “Inyungu nuko umwana akura neza mu mitekerereze no mu gihagararo, Iyo ngiye gupimisha ibiro ngasanga byariyongereye, menya ko umwana ari gukura neza.”

Umuyobozi mukuru w'ikigo gishinzwe imikurire no kurengera umwana, Umutoni Gatsinzi Nadine we avuga ko ibikorwa byose kuva umwana agisamwa, bigamije kumufasha kugira ubuzima bwiza.

Yagize ati “Ntabwo igipimo ari cyiza,dufite abana 33% bagwingiye, tuvuye kuri 38% muri raporo yabanje, urugendo ruracyari rurerure,gahunda ya guverinoma ni uko byibura muri 2024 iyo mibare yajya munsi ya 19%. Ibyo birasaba ingufu zacu twese duhereye ku babyeyi.Iyo umwana yitaweho agahabwa indyo yuzuye, agakingirwa ziba zamuzahaza, ibyo bituma agira ubuzima bwiza, akabasha gukura neza.”

Iki cyumweru cyahariwe ubuzima bw'umubyeyi n'umwana gifite umwihariko w'uko indwara z'inzoka haba ku bana ndetse no ku bantu bakuru zizitabwaho. Minisitiri w'Ubuzima Dr Daniel Ngamije avuga ko abantu barenga miliyoni 11 bazahabwa ikinini cy'inzoka.

Ati “Umwana ufite inzoka mu nda, intungamubiri ariye, inzoka zirazirya, ugasanga umwana agize ikibazo cy'imikurire, cy'imirire, havamo kugwingira, kugira amaraso make, iyo arwaye indwara zirimo malariya, umusonga, zisanga ari umwana udafite agatege, bigatuma yahita arawara bwaki kuko nta mirire myiza afite.” 

Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko muri iki cyumweru hazakingirwa abana barenga ibihumbi 700 bari baracikanywe mu gihe habagaho kunoza imitangire y'urukingo rw'imbasa.

Abana bafite hagati y'amezi 6 n'imyaka 5 bagera kuri miliyoni 1 n'igice nabo bazahabwa vitamine A.

Ruth Rwagasore 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage