Yanditswe Nov, 15 2021 16:01 PM | 74,686 Views
Muri iki cyumweru cyahariwe ubuzima bw'umubyeyi n'umwana, abantu barenga
miliyoni 11 barimo n'abakuze bazahabwa ikinini cy'inzoka. Iyi ngo ni indwara
ihangayikishije haba mu bana n'abakuze
Ku Kigo Nderabuzima cya Kinyinya mu Karere ka Gasabo, ababyeyi bari bazanye abana babo guhabwa inkingo bacikije, kureba uko biyongera haba mu biro ndetse n'uburebure, guhabwa ibinini by'inzoka n'ibindi bigamije kubafasha kugira ubuzima bwiza.
Ayinkamiye Denise yagize ati “Inyungu ku buzima bw'umwana wanjye cyangwa abana muri rusange nuko bizabarinda za hato na hato zirimo indwara z'inzoka, imikurire y'umwana wanjye igiye kuba myiza.”
Mukankundiye Mathilde ati “Inyungu nuko umwana akura neza mu mitekerereze no mu gihagararo, Iyo ngiye gupimisha ibiro ngasanga byariyongereye, menya ko umwana ari gukura neza.”
Umuyobozi mukuru w'ikigo gishinzwe imikurire no kurengera umwana, Umutoni Gatsinzi Nadine we avuga ko ibikorwa byose kuva umwana agisamwa, bigamije kumufasha kugira ubuzima bwiza.
Yagize ati “Ntabwo igipimo ari cyiza,dufite abana 33% bagwingiye, tuvuye kuri 38% muri raporo yabanje, urugendo ruracyari rurerure,gahunda ya guverinoma ni uko byibura muri 2024 iyo mibare yajya munsi ya 19%. Ibyo birasaba ingufu zacu twese duhereye ku babyeyi.Iyo umwana yitaweho agahabwa indyo yuzuye, agakingirwa ziba zamuzahaza, ibyo bituma agira ubuzima bwiza, akabasha gukura neza.”
Iki cyumweru cyahariwe ubuzima bw'umubyeyi n'umwana gifite umwihariko w'uko indwara z'inzoka haba ku bana ndetse no ku bantu bakuru zizitabwaho. Minisitiri w'Ubuzima Dr Daniel Ngamije avuga ko abantu barenga miliyoni 11 bazahabwa ikinini cy'inzoka.
Ati “Umwana ufite inzoka mu nda, intungamubiri ariye, inzoka zirazirya, ugasanga umwana agize ikibazo cy'imikurire, cy'imirire, havamo kugwingira, kugira amaraso make, iyo arwaye indwara zirimo malariya, umusonga, zisanga ari umwana udafite agatege, bigatuma yahita arawara bwaki kuko nta mirire myiza afite.”
Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko muri iki cyumweru hazakingirwa abana barenga ibihumbi 700 bari baracikanywe mu gihe habagaho kunoza imitangire y'urukingo rw'imbasa.
Abana bafite hagati y'amezi 6 n'imyaka 5 bagera kuri miliyoni 1 n'igice nabo bazahabwa vitamine A.
Ruth Rwagasore
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru