Yanditswe Aug, 04 2020 07:56 AM | 31,447 Views
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu baravuga ko bamaze imyaka irenga irindwi batarabona ingurane y’imirima yabo bambuwe ikagurirwamo ishyamba rya pariki y'igihugu ya Gishwati.
Ku misozi yo mu tugari twa Nyamirango ahari imirima yahingwamo imyaka itandukanye irimo n’ibirayi, no ku musozi wa Muramba wo mu kagari ka Muramba wari uriho inzuri zororerwagamo inka, ubu hatewemo ibiti mu rwego rwo kuhagurira ishyamba rya Gishwati,
Ba nyiri ubwo butaka bwo kuri iyo misozi bavuga ko kugeza na n'ubu batarabona ingurane yabwo, kuko kuva mu mwaka wa 2012 n’uwa 2013 aribwo ubuyobozi bwaje kububarura , ariko bubabwira ko bakomeza kubukoresha mu gihe batarishyurwa.
Cyokora mu myaka ibiri ishize ngo bahagaritswe kongera gukoresha ubwo butaka babukurwamo, ariko kugeza na nubu ngo nta ngurane barahabwa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko gutinda kwishyura aba baturage byatewe n'uko imyirondoro yabo yandikwaga nabi, bituma amafaranga asubira muri Banki nkuru y’u Rwanda BNR.
Ariko umuyobozi w'aka karere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu Nzabonimpa Deogratias avuga ko mu cyumweru gitaha bafatanyije n’ikigo gishinzwe kubungabunga amashyamba bazakemura icyo kibazo.
Cyakora ku ruhande rw'abo baturage bifuza ko bagahabwa amafaranga y’imirima yabo, kuko atari ubwa mbere babyizezwa, dore ko bahora babwirwa ko hari abaza gukosora amakosa yakozwe mu myirondoro yabo bakizezwa ko bagiye kwishyurwa ariko ntibikorwe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga abaturage barenga ibihumbi 5 700 ari bo bimuwe ahaguriwe ishyamba rya pariki y'igihugu ya Gishwati, abagera kuri 350 ni bo batarabona ingurane y’ubutaka bwabo.
Fredy RUTERANA
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru