AGEZWEHO

  • Abasesengura iby’ubukungu baravuga ko u Rwanda rukwiye guhangana n’izamuka ry’ibiciro – Soma inkuru...
  • EAC yatangiye ibiganiro biganisha ku kwishyira hamwe mu bya Politiki – Soma inkuru...

Abari batuye ahaguriwe Pariki ya Gishwati-Mukura bamaze imyaka 7 nta ngurane

Yanditswe Aug, 04 2020 07:56 AM | 31,696 Views



Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu baravuga ko bamaze imyaka irenga irindwi batarabona ingurane y’imirima yabo bambuwe ikagurirwamo ishyamba rya pariki y'igihugu ya Gishwati.

Ku misozi yo mu tugari twa Nyamirango ahari imirima yahingwamo imyaka itandukanye irimo n’ibirayi, no ku musozi wa Muramba wo mu kagari ka Muramba wari uriho inzuri zororerwagamo inka, ubu  hatewemo ibiti mu rwego rwo kuhagurira ishyamba rya Gishwati, 

Ba nyiri ubwo butaka bwo kuri iyo misozi  bavuga ko kugeza na n'ubu batarabona ingurane yabwo,  kuko kuva  mu mwaka wa 2012 n’uwa 2013 aribwo  ubuyobozi bwaje kububarura , ariko bubabwira ko bakomeza  kubukoresha mu gihe batarishyurwa.

Cyokora mu myaka ibiri ishize ngo bahagaritswe kongera gukoresha ubwo butaka babukurwamo, ariko kugeza na nubu ngo nta ngurane barahabwa.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko gutinda kwishyura aba baturage byatewe  n'uko imyirondoro yabo yandikwaga nabi, bituma amafaranga asubira muri Banki nkuru y’u Rwanda  BNR.

Ariko umuyobozi w'aka karere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu Nzabonimpa Deogratias avuga ko mu cyumweru gitaha bafatanyije n’ikigo gishinzwe kubungabunga amashyamba bazakemura icyo kibazo.

Cyakora ku ruhande rw'abo baturage bifuza ko bagahabwa amafaranga y’imirima yabo, kuko atari ubwa mbere babyizezwa, dore ko bahora babwirwa ko hari abaza gukosora amakosa yakozwe mu myirondoro yabo bakizezwa ko bagiye kwishyurwa ariko ntibikorwe.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga abaturage barenga ibihumbi  5 700 ari bo bimuwe ahaguriwe ishyamba rya pariki y'igihugu ya Gishwati, abagera kuri 350 ni bo batarabona ingurane y’ubutaka bwabo.



Fredy RUTERANA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika