Yanditswe Oct, 20 2022 17:10 PM | 300,150 Views
Abarimu 154 baturutse mu gihugu cya Zimbabwe baje mu Rwanda
kwigisha amasomo atandukanye, mu bufatanye bw'ibihugu byombi, bakaba bavuga ko bishimiye kugera mu Rwanda bakaba kandi biteguye gukora akazi kabo uko
bikwiye.
Aba barimu 154 baturutse mu gihugu cya Zimbabwe barimo abagabo 96 n'abagore 58, bageze mu Rwanda ku munsi w'ejo mbere yo gutangira akazi babanza guhabwa amahugurwa y'iminsi 2 abafasha kumenya u Rwanda nk'igihugu bagiye gukoreramo no kumenya icyerekezo cy'akazi bagiye gukora. Abasaga 130 bazigisha mu mashuri y'inderabarezi 16 ari mu Rwanda, biteganyijwe ko nibura buri shuri rizakira abarimu 7.
Mungani Constance yagize ati "Ndishimira ko imyaka 2 ngiye kumara mu Rwanda nzagera ku nshingano zanjye kandi tuzatanga umusanzu wacu ushoboka nk'abarimu baturutse Zimbabwe."
Tobias Kamutando we yagize ati "Dushimishijwe cyane n'uko aya masezerano ashyizwe mu bikorwa mu gihe kitageze ku mwaka, ni agahigo gaciwe kandi ni ibintu twishimiye cyane."
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga n'amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro, Irere Claudette avuga ko aba barimu bitezweho guteza imbere uburezi mu Rwanda kuko abenshi ari abarimu bigiye kwigisha mu mashuri y'inderabarezi.
"Bagiye kwigisha mu mashuri yo mu
Rwanda, bagiye gufasha cyane cyane abarimu bacu, niyo mpamvu igice kinini abagera
ku 135 bari mu mashuri nderabarezi kuko bagomba kwigisha abarimu bacu kwigisha,
hanyuma abandi baje kudufasha mu bigo byacu bya tekenike na Polytechnique
abenshi bayazi nka IPRC'S hanyuma hari n'abagomba kujya muri Kaminuza y'u
Rwanda mu ishami ry'ubuvuzi."
Minisitiri wungirije w'abakozi ba Leta n'imibereho myiza muri Zimbabwe, Lovemore Matuke avuga ko igikorwa nk'iki cyo kohereza abarimu ba Zimbabwe mu Rwanda gituruka ku mubano mwiza uri hagati y'ibihugu byombi.
Aya mazezerano kandi y'imikoranire hagati y'ibihugu byombi anashimangira icyerekezo cy'umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Aba barimu bafite amasezerano yo kuzamara imyaka 2 mu Rwanda kandi bahembwa n'u Rwanda.
Nyuma yiyo myaka 2 amasezerano akaba azavugurwa yongererwa igihe cyangwa ahagarikwa.
Kwizera John Patrick
Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo wabagwiriye
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Qatar: Dr Ngirente yitabiriye imurika mpuzamahanga ry'ubuhinzi bw’imbuto
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Nyagatare: RAB yakuyeho akato kari kashyizweho kubera indwara y'uburenge
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Kigali: Hari imihanda irimo kubakwa yadindiye ubu irimo guteza imivu y’amazi mu baturage
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Akarere ka Musanze kongeye kunengwa ku kibazo cy'igwingira cyugarije abana
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Nyamagabe: Ubuyobozi buhangayikishijwe n’ibikorwa bisubiza inyuma ubumwe n’ubwiyunge
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Uburezi: Abakoze ibizamini byo kuba abarimu batagize amanota 70% basabwe gusubiramo
Oct 01, 2023
Soma inkuru