AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Abarimu bamaze iminsi 3 bigishwa amateka ya jenoside yakorewe Abayahudi n’iyakorewe Abatutsi

Yanditswe Jan, 20 2020 09:18 AM | 1,735 Views



Abarimu bigisha mu mashuri y'isumbuye hirya no hino mu gihugu bari bamaze iminsi 3 bigishwa ibirebana na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda na Jenoside yakorewe Abayahudi.

Aba barimu bemeza ko kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’iyakorewe Abayahudi bari babifitemo imbogamizi .

Uwimana Beata wo mu Karere ka Kirehe ati “Iyo turebye Jenoside yakorewe Abatutsi hano mu gihugu cyacu tubonako ubumuntu bwari bwarabuze mu Banyarwanda ubwo rero mvuye hano mfashe ingamba zo kongera kubaka ubumuntu mu Banywarwanda, mvuye hano mfashe ingamba zo gushishikariza abagifite ingingimira cyangwa se abagipfobya Jenoside haba ndetse no kumbuga nkoranyambaga kubagaragarariza ukuri nyako kuri Jenoside yakorewe Abatutsi hano mu gihugu cyacu.”

Na ho Buranga Jean Boniface wo mu Karere ka Ngoma avuga ko hari igihe bagiraga ipfunwe mu kwigisha aya mateka.

Ati “Hari igihe twajyaga tugira nk'ipfunwe ryo kuvuga ibyabaye bitewe yenda n'abana twigisha bakomoka mu miryango yaba iyabakorewe Jenoside cyangwa se mu miryango y’abakoze Jenoside noneho ukabona utabasha kubivuga kuko harimo abo ukomeretsa cyangwa se nanjye ku giti cyanjye nkaba yenda mfite ayo mateka yangiraho ikibazo yenda najya kuyavuga nkagira amarangamutima nagaragaza imbere y'abana”

Umwe munararibonye mu kwigisha amasomo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’iyakorewe Abayahudi, Kate Weckesser avuga ko gutanga amasomo kuri Jenoside bisaba ubushishozi.

Ati “Twagiye dutanga inyigisho kuri Jenoside yakorewe Abayahudi, twatanze amasomo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda twanavuganye ndetse n'umwe mu barimu mu gihugu cya Bosnia avuga uburyo yigisha isomo rya Jenoside. Muri icyo gihugu kandi nyuma yo kumva ibyo abarezi bo mu Rwanda bavuga ku byo bahura na byo mu ishuri ryab , ibibazo bafite by'uburyo bakwitwara kuko n'isomo ryo kwitonderwa rireba umuryango, rireba, imibereho y'ishuri, uko babayeho ibyo bigatuma bamenya guhitamo neza uburyo bwiza bafite.”

Uhagarariye Umuryango AEGIS Trust  ushizwe n'imicungire y'Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Freddy Mutanguha avuga ko kwigisha umurezi ibirebana n'amateka ari uburyo bwiza bwo kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Umwarimu ni we uhorana n'abana ndetse akagumana n’abanyeshuri igihe kirekire, kimwe n'umubyeyi iyo abanyeshuri bamaze gutaha urumva rero umurezi, umwarimu aha ubumenyi abana kandi abana ni bo twavuga Rwanda rw'ejo, ubwo rero ni ngombwa ko abarimu bahugukirwa cyangwa se bakumva neza inyigisho kugira ngo bashobore kuyigeza ku bana ndetse abo bana bashobore no kubaremamo kurwanya Jenoside n'ingengabitekerezo yayo mu gihe kizaza.”

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Dr. Ron Adam avuga ko kwigisha abarezi ibirebana na Jenoside yakorewe Abayahudi ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ari bwo buryo bwiza bwo gukumira ko Jenoside yazongera kubaho bitewe n’uko abanyeshuri ari bo bafite ejo hazaza heza.

Ati “Mbere yo gutangira kwica Abayahudi mu 1941 na mbere yo gutangira kwica abatutsi ku itariki ndwi Mata , ubwo buryo bwose bwari bumwe, bwarasaga kandi tugomba kwiga kugira ngo dukumire indi Jenoside kuko ni nde wari kwibaza ko nyuma y'imyaka 50 nyuma ya Jenoside yakorewe Abayahudi yari ifite inzira ndende? Ni nde wari gutekereza ko mu 1994 yari kongera kubaho? Ikanyura mu nzira zimwe hano muri Afurka, ntawabitekerezaga. Ubwo rero iyo iza kwigishwa hano mu Rwanda mbere ntawamenya yari gukumirwa.”

Tariki 29 z'uku kwezi hazibukwa ku nshuro ya 75 Jenoside yakorewe Abayahudi yahitanye abasaga miliyoni 6 mu gihe mu gihe cy'imyaka 4 ndetse mu Rwanda na ho hakaba habura amezi make ngo na ho hibukwe ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni imwe mu gihe cy'iminsi 100 gusa.

Bosco KWIZERA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura