Yanditswe Feb, 11 2023 18:22 PM | 64,625 Views
Abarimu bigisha ibijyanye na Science mu mashuri yisumbuye baravuga ko ingamba za leta y’u Rwanda zo kongera amashuri yigisha science, ibikorwaremezo bijyana nayo no kubongerera ubumenyi byatumye umubare w’abiga aya masomo wiyongera by’umwihariko ku bana b'bakobwa
Abana b’abakobwa bahisemo kwiga amasomo ya Science mu mashuri yisumbuye bavuga ko bahisemo aya masomo atari uko gusa uyize neza aba akenewe ku isoko ry’umurimo ahubwo ngo aya masomo afasha uwayakurikiye neza kugira ibyo ubwe nawe yakwikorera.
Hari abarimu b’aya masomo barimo n’abagore bashimira leta imbaraga yashyize mu myigishirize ya Science cyane cyane ku bana b’abakobwa cyane ko ngo mu bihe byashize nta mukobwa wapfaga kuyiga.
Ku bigo aho biga abanyeshuri mu masomo ya science hari ibyo bagerageza gukora nk’imyitozo ngiro.
Umuryango witwa African institute of Mathematical sciences niwo wiyemeje kujya ubafasha bo n’abarimu babo mu kubongerera ubumenyi by’imibare na science ndetse ngo uzanakomeza ubu bufatanye mu turere 14 ukoreramo nk'uko bigrukwaho na prof.Sam Yara umuyobozi w'uyu muryango mu Rwanda.
Presidente w'inama y'iguhugu y'abagore, Nyirajyambere Belancille avuga ko hashyizwe imbarag mu gutuma abakobwa nabo bakunda akwiga siyansi kandiko harimo no gukoreshwa izindi nyinshi kugira ngo imbogamizi zigituma umubare wabo muri siyansi utaba mwinshi nka basaza babo zigende zikurwaho.
Tariki ya 11 Gashyantare buri mwaka u Rwanda rwifatanya n’isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore n’abakobwa mu masomo ya science, kugeza ubu 30% by'abakobwa nibo bitabira kwiga amasomo ya siyansi.
Tuyisenge Adolphe
Musanze: Abaturage 26 borojwe inka n'Itorero ADEPR - Amafoto
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abasenateri batangiye gusura uturere bareba uko abaturage bakemurirwa ibibazo
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abayobozi batandukanye barimo gusura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Imyaka isaga 4 irashize isoko mpuzamipaka rya Cyanika ridakorerwamo
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Ubuhamya bw’ababaye kwa Gisimba uherutse kwitaba Imana
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Abatuye muri Kigali basabye ko hakwihutishwa imirimo yo kwagura uruganda rw’amazi rwa Nzove
...
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Minisiteri y'Ibidukikije irabasaba kureka gukoresha ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa rimwe
Jun 04, 2023
Soma inkuru
Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RDC
Jun 03, 2023
Soma inkuru