Yanditswe Aug, 01 2022 17:34 PM | 42,659 Views
Abarimu
bo mu bice bitandukanye by’igihugu barashimira Leta ku cyemezo cyiza cyo
kubongerera imishahara no kubatera inkunga ingana na miliyari eshanu
z’amafaranga y’u Rwanda, binyuze muri
koperative yo kubitsa no kugurizanya UMWALIMU SACCO.
Abarimu batandukanye bigisha ku mashuri abanza n’ayisumbuye, baravuga ko bishimiye izi mpinduka bagashimira guverinoma kuba yafashe icyemezo cyo kuzamura umushahara wa Mwalimu, ikanatera inkunga koperative yo kubitsa no kugurizanya hagati y’abarimu UMWALIMU SACCO.
Umuyobozi mukuru w’iyi koperative yo kubitsa no kugurizanya, Uwambaje Laurence avuga ko izi mpinduka zabaye zizahindura byinshi kumibereho ya Mwalimu, akurikije uburyo bari basanzwe bafata inguzanyo kandi bakazishyura neza.
Kuri ubu umwarimu ukorera kandi agahemberwa ku mpamyabumenyi y'amashuri yisumbuye - A2 (aba barimu bose hamwe ni 68.207) yongerewe 88% by'umushahara utahanwa w'umutangizi cyangwa 50.849 FRW;
Umwarimu ukorera kandi agahemberwa ku mpamyabumenyi y'icyiciro cya mbere cya Kaminuza - A1 (aba barimu bose hamwe ni 12.214) yongerewe 40% by'umushahara utahanwa w'umutangizi cyangwa 54.916 FRW.
Umwarimu ukorera kandi agahemberwa ku mpamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza - A0 (aba barimu bose hamwe ni 17.547) yongerewe 40% by'umushahara utahanwa w'umutangizi cyangwa 70.195 FRW.
Jean Paul Maniraho
Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo wabagwiriye
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Qatar: Dr Ngirente yitabiriye imurika mpuzamahanga ry'ubuhinzi bw’imbuto
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Nyagatare: RAB yakuyeho akato kari kashyizweho kubera indwara y'uburenge
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Kigali: Hari imihanda irimo kubakwa yadindiye ubu irimo guteza imivu y’amazi mu baturage
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Akarere ka Musanze kongeye kunengwa ku kibazo cy'igwingira cyugarije abana
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Nyamagabe: Ubuyobozi buhangayikishijwe n’ibikorwa bisubiza inyuma ubumwe n’ubwiyunge
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Uburezi: Abakoze ibizamini byo kuba abarimu batagize amanota 70% basabwe gusubiramo
Oct 01, 2023
Soma inkuru