AGEZWEHO

  • Umurinzi w'Igihango Damas Gisimba warokoye benshi muri Jenoside yatabarutse – Soma inkuru...
  • Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RDC – Soma inkuru...

Abarimu bishimiye kongezwa imishahara

Yanditswe Aug, 01 2022 17:34 PM | 42,525 Views



Abarimu bo mu bice bitandukanye by’igihugu barashimira Leta ku cyemezo cyiza cyo kubongerera imishahara no kubatera inkunga ingana na miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, binyuze muri koperative yo kubitsa no kugurizanya UMWALIMU SACCO.

Abarimu batandukanye bigisha ku mashuri abanza n’ayisumbuye, baravuga ko bishimiye izi mpinduka bagashimira guverinoma kuba yafashe icyemezo cyo kuzamura umushahara wa Mwalimu, ikanatera inkunga koperative yo kubitsa no kugurizanya hagati y’abarimu UMWALIMU SACCO.

Umuyobozi mukuru w’iyi koperative yo kubitsa no kugurizanya, Uwambaje Laurence avuga ko izi mpinduka zabaye zizahindura byinshi  kumibereho ya Mwalimu, akurikije uburyo bari basanzwe bafata inguzanyo kandi bakazishyura neza.

Kuri ubu umwarimu ukorera kandi agahemberwa ku mpamyabumenyi y'amashuri yisumbuye - A2 (aba barimu bose hamwe ni 68.207) yongerewe 88% by'umushahara utahanwa w'umutangizi cyangwa 50.849 FRW;

Umwarimu ukorera kandi agahemberwa ku mpamyabumenyi y'icyiciro cya mbere cya Kaminuza - A1 (aba barimu bose hamwe ni 12.214) yongerewe 40% by'umushahara utahanwa w'umutangizi cyangwa 54.916 FRW.

Umwarimu ukorera kandi agahemberwa ku mpamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza - A0 (aba barimu bose hamwe ni 17.547) yongerewe 40% by'umushahara utahanwa w'umutangizi cyangwa 70.195 FRW.


Jean Paul Maniraho



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Minisiteri y'Ibidukikije irabasaba kureka gukoresha ibikoresho bya pulasiti

Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RD

Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida Erdogan

Banki Nyafurika itsura amajyambere irasaba imiryango itari iya leta kuyishyigiki

Hakenewe miliyari 296Frw zo gusana no kubaka ku buryo burambye ibyangijwe n'

Inama ya EAC yemeje ko abarwanyi ba M23 bazakirirwa mu kigo cya Rumangabo

Hibutswe Captain Mbaye Diagne wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyamahanga bashoye imari mu Rwanda basanga iki ari igihugu ntangarugero mu ko