AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Abarimu n’abanyeshuri barasaba ko ingengabihe yasubizwa muri Nzeri

Yanditswe Sep, 18 2017 16:19 PM | 6,567 Views



Bamwe mu barimu mu mashuri abanza n'ayisumbuye basaba ko ingengabihe y'umwaka w'amashuri yasubizwa mu kwezi Kwa cyenda nk'uko byahoze, kuko kwiga mu gihe cy'impeshyi ngo bigora abanyeshuri bigatuma umusaruro ukaba muke mu mitsindire. Ministeri y'uburezi ivuga ko ikirere gihindagurika bityo ngo ntabwo aricyo cyagenderwaho hahinduka iyi ngengabihe y'umwaka w'amashuri.

Kuva mu mwaka w’2005 nibwo ingengabihe mu mashuri abanza n'ayisumbuye yashyizwe mu kwezi Kwa mbere mu gihe amasomo yari asanzwe atangira mu kwezi Kwa cyenda. Iyi ngengabihe yatumye hari igihembwe kigwa mu mpeshyi, aho bamwe mu banyeshuri bavuga ko bitaborohera.

-  “Kwiga mu zuba ni ikintu kitorohera umuntu kuko ubushyuhe buratubangamira, iyo bigeze mu masasita umuntu ntiyiga ngo afate.”-Inshuti Sonia/Umunyeshuri

-  “Nkatwe twiga imibare nyuma ya saa sita tubangamirwa n'ubushyuhe. ni ingaruka ikomeye, muri aya mezi y'izuba byaba byiza ariyo yo ya vacances.”- Bayingana Ivan/Umunyeshuri

Usibye abanyeshuri bagaragaza imbogamizi baterwa no kwiga mu gihe cy'impeshyi kizwiho kugira Izuba, abarimu nabo bagaragaza ko binagira umusaruro muke mu mitsindire rusange y'abanyeshuri

-  “Nyuma ya sa sita hagaragara umunaniro ukabije mu banyeshuri n'abarezi:ingaruka zirahari niba abanyeshuri bagomba kwiga kugera ku mugoroba, ayo masaha ntibakurikire kubera izuba;bifite ingaruka ku mitsindire y'abana.” - Gakwaya Narcisse/Umwarimu

“…Ugasanga hari ubushyuhe bukabije kubera izuba, bituma umwana acika integentiyige mu mutuzo, icyo cyifuzo kiriho ubuyobozi bucyumvise hakaba impinduka ntacyo byaba bitwaye”-Munyazihana Charles/Umuyobozi wa KPS

Cyokora nubwo bifuza ko umwaka w'amashuri wasubizwa mu kwezi Kwa cyenda,umunyamabanga wa leta muri ministeri y'uburezi Ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye Isaac Munyakazi avuga Ko iyi ngengabihe itazahinduka: “Mu by'ukuri kalendari y'umwaka w'amashuri ni ikintu gikora ku buzima bw'abanyarwanda bose muri rusange:si ikintu wahita uhindura kuko hari uwabisabye ahereye ku mpinduka z'ikirere kuko ubona kpo n'isi ihora ihinduka, nk'ibihe twagiragamo imvura biba bigufi izuba rikaba ryinshi kubera ingaruka z'impinduka ziba ku isi ntabwo icyo cyagenderwaho ngo kuko hari izuba reka duhindure.”

Iyi ngengabihe y'umwaka w'amashuri abanza n'ayisumbuye yo mu Rwanda, yahindutse mu rwego rwo kuyihuza n’iy’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y'iburasirazuba nabyo umwaka w'amashuri utangirana n'umwaka usanzwe mu kwezi kwa mbere.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura