Yanditswe Jul, 07 2020 10:22 AM | 51,550 Views
Bamwe mu banyeshuri bo mu mashuri makuru na kaminuza 3 byambuwe uburenganzira bwo kongera gutanga amasomo andi agafungwa burundu barasaba Minisiteri y'Uburezi ko yabashakira imyanya mu zindi kaminuza zabakira.
Abarimu bigishaga muri aya mashuri barifuza ko bakwishyurwa ibirarane by'imishahara yabo batahembwe.
Kaminuza 3 ziherutse gufungwa zirimo Ishuri Rikuru Ndangaburezi rya Ruhango ryatangaga amasomo y'uburezi, Kaminuza ya Kibungo izwi nka INATEK ndetse na Kaminuza ya Gikiristo y'u Rwanda izwi nka CHUR.
Bamwe mu banyeshuri bigaga muri izi kaminuza bavuga ko batewe impungenge n'uko hari abari bararangije kwishyura amafaranga y'ishuri, kuri ubu bakaba batazi niba bazabona ahandi biga.
Ku rundi ruhande abarimu bigishaga muri izi kaminuza bavuga ko zibabereyemo amafaranga menshi batahembwe nabo bagasaba ko bakorerwa ubuvugizi bakishyurwa.
Impuguke mu burezi Dr Ruzibiza Aloys avuga ko guhagarika ishuri runaka hashingirwa ku bipimo by'ireme ry'uburezi ritanga,imibereho y'abarimu n'abanyeshuri. Kuba hafatwa icyemezo cyo gufunga aya mashuri ngo biba byarakorewe ubugenzuzi bw'igihe kirekire kandi bakamenyeshwa ibyo batujuje bagasabwa ku byuzuza byabananira bagafungirwa mu rwego rwo guteza imbere ireme ry'uburezi.
Umuyobozi mukuru w'inama y'amashuri makuru na kaminuza Dr Rose Mukankomeje avuga ko izi kaminuza zitangira gukora hari ibyo zari zasabwe kwerekana zirabitanga, ibisigaye na byo bitaratungana ziyemeza kubyuzuza.
Kuva mu mwaka wa 2017 zakorewe ubugenzuzi zigirwa inama kugeza ubwo hari ibyo batabashije guzuza bamburwa ibyangombwa abandi barafungirwa.
Ku kibazo cy'abanyeshuri bafite impungenge z'uko bazabura kaminuza zabakira, uyu muyobozi avuga ko bakoze urutonde rw'abanyeshuri n’amasomo bigaga ku buryo bazashakirwa ahandi bakomereza bitewe n'ibyangombwa bazasabwa kwerekana.
Ku kibazo cy'abarimu baberewemo ibirarane by'imishahara ngo bazumvikana n'ibigo byabakoresheje hashingiwe ku itegeko rigenga umurimo. Na ho amafaranga y'ishuri abanyeshuri bari barishyuye ngo hazafatwa icyemezo nyuma yo kuganira n'abayoboraga aya mashuri makuru.
Jean Paul TURATSINZE
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru