Yanditswe Jul, 07 2020 10:22 AM | 50,800 Views
Bamwe mu banyeshuri bo mu mashuri makuru na kaminuza 3 byambuwe uburenganzira bwo kongera gutanga amasomo andi agafungwa burundu barasaba Minisiteri y'Uburezi ko yabashakira imyanya mu zindi kaminuza zabakira.
Abarimu bigishaga muri aya mashuri barifuza ko bakwishyurwa ibirarane by'imishahara yabo batahembwe.
Kaminuza 3 ziherutse gufungwa zirimo Ishuri Rikuru Ndangaburezi rya Ruhango ryatangaga amasomo y'uburezi, Kaminuza ya Kibungo izwi nka INATEK ndetse na Kaminuza ya Gikiristo y'u Rwanda izwi nka CHUR.
Bamwe mu banyeshuri bigaga muri izi kaminuza bavuga ko batewe impungenge n'uko hari abari bararangije kwishyura amafaranga y'ishuri, kuri ubu bakaba batazi niba bazabona ahandi biga.
Ku rundi ruhande abarimu bigishaga muri izi kaminuza bavuga ko zibabereyemo amafaranga menshi batahembwe nabo bagasaba ko bakorerwa ubuvugizi bakishyurwa.
Impuguke mu burezi Dr Ruzibiza Aloys avuga ko guhagarika ishuri runaka hashingirwa ku bipimo by'ireme ry'uburezi ritanga,imibereho y'abarimu n'abanyeshuri. Kuba hafatwa icyemezo cyo gufunga aya mashuri ngo biba byarakorewe ubugenzuzi bw'igihe kirekire kandi bakamenyeshwa ibyo batujuje bagasabwa ku byuzuza byabananira bagafungirwa mu rwego rwo guteza imbere ireme ry'uburezi.
Umuyobozi mukuru w'inama y'amashuri makuru na kaminuza Dr Rose Mukankomeje avuga ko izi kaminuza zitangira gukora hari ibyo zari zasabwe kwerekana zirabitanga, ibisigaye na byo bitaratungana ziyemeza kubyuzuza.
Kuva mu mwaka wa 2017 zakorewe ubugenzuzi zigirwa inama kugeza ubwo hari ibyo batabashije guzuza bamburwa ibyangombwa abandi barafungirwa.
Ku kibazo cy'abanyeshuri bafite impungenge z'uko bazabura kaminuza zabakira, uyu muyobozi avuga ko bakoze urutonde rw'abanyeshuri n’amasomo bigaga ku buryo bazashakirwa ahandi bakomereza bitewe n'ibyangombwa bazasabwa kwerekana.
Ku kibazo cy'abarimu baberewemo ibirarane by'imishahara ngo bazumvikana n'ibigo byabakoresheje hashingiwe ku itegeko rigenga umurimo. Na ho amafaranga y'ishuri abanyeshuri bari barishyuye ngo hazafatwa icyemezo nyuma yo kuganira n'abayoboraga aya mashuri makuru.
Jean Paul TURATSINZE
Icyiciro cya mbere cy’Abanyeshuri 58 basoje amasomo mu ishuri ry’abacurabwenge mu gukora ...
Jul 24, 2022
Soma inkuru
Minisitiri Uwamariya yagaragaje akamaro ko guhanga udushya ku barimu
Dec 02, 2021
Soma inkuru
Bamwe mu babyeyi n'abarezi bashimye umwanzuro wo gukuraho kwimura abana mu kivunge batanatsinze ...
Feb 23, 2020
Soma inkuru
Bamwe mu bayobozi b'ibigo by'amashuri mu mujyi wa Kigali baravuga ko hakiri imbogamizi zig ...
Jun 28, 2019
Soma inkuru
Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye barakangurirwa guhitamo amashami bagomba kwigamo hashingiye ku ...
May 12, 2019
Soma inkuru
Bamwe mu barimu mu mashuri abanza n'ayisumbuye basaba ko ingengabihe y'umwaka w'amash ...
Sep 18, 2017
Soma inkuru