AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abarokokeye Jali barishimira urwibutso rwatungayirijwe ababo bazize Jenoside

Yanditswe Oct, 01 2016 02:02 AM | 2,878 Views



Abarokokeye Jenoside ku musozi wa JALI baravuga ko bishimiye kuba ababo kuri ubu baruhukiye mu rwibutso rutunganije kuko bihesha agaciro n'icyubahiro abo babuze muri Jenoside yakorewe abatutsi. Komisiyo y'igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside ivuga ko ingabo z'abafaransa zari zikambitse ku musozi wa JALI zagize uruhare runini mu kurimbura no gutoteza abatutsi bari bahahungiye.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, umusozi wa JALI wahungiweho n'abantu batandukanye bamwe baturutse mu GATSATA, KABUYE ndetse n'abandi baturukaga ku cyahoze ari komine MBOGO.

Bari bizeye ko barokoka kuko hari ikigo cya gisirikare cy'ingabo za EX FAR ndetse n'ibirindiro by'ingabo z'abafaransa.

Mu mwaka w'1997 abaturage bo ku musozi wa JALI barisuganije huti huti kugirango bashyireho urwibutso rwo gushyinguramo ababo. Uru rwibutso ntirwari rutunganyije neza ariko kuri ubu ku bufatanye n'ikigo cy'igihugu gishinzwe gutanga amashanyarazi REG bamaze kuzuza urwibutso rutunganije ahashyinguye imibiri isaga ibihumbi 25.

Uru rwibutso rwa JALI rwuzuye rutwaye miliyoni 32 n'igice z'amafaranga y'u Rwanda.Kugeza ubu CNLG ivuga ko mu gihugu hose hari inzibutso zigera kuri 214.

Inkuru irambuye: 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage