Yanditswe Oct, 01 2016 02:02 AM | 2,878 Views
Abarokokeye Jenoside ku musozi wa JALI baravuga ko bishimiye kuba ababo kuri ubu baruhukiye
mu rwibutso rutunganije kuko bihesha agaciro n'icyubahiro abo babuze muri Jenoside yakorewe abatutsi. Komisiyo y'igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside ivuga
ko ingabo z'abafaransa zari zikambitse ku musozi wa JALI zagize uruhare runini
mu kurimbura no gutoteza abatutsi bari bahahungiye.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, umusozi wa JALI wahungiweho n'abantu batandukanye
bamwe baturutse mu GATSATA, KABUYE ndetse n'abandi baturukaga ku cyahoze ari
komine MBOGO.
Bari bizeye ko barokoka kuko hari ikigo cya gisirikare cy'ingabo za EX FAR ndetse n'ibirindiro by'ingabo z'abafaransa.
Mu mwaka w'1997 abaturage bo ku musozi wa JALI barisuganije huti huti kugirango bashyireho urwibutso rwo gushyinguramo ababo. Uru rwibutso ntirwari rutunganyije neza ariko kuri ubu ku bufatanye n'ikigo cy'igihugu gishinzwe gutanga amashanyarazi REG bamaze kuzuza urwibutso rutunganije ahashyinguye imibiri isaga ibihumbi 25.
Uru rwibutso rwa JALI rwuzuye rutwaye miliyoni 32 n'igice z'amafaranga y'u Rwanda.Kugeza ubu CNLG ivuga ko mu gihugu hose hari inzibutso zigera kuri 214.
Inkuru irambuye:
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru