Yanditswe Apr, 18 2022 20:38 PM | 46,883 Views
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari komini Maraba, baravuga ko hashingiwe ku bukana Jenoside yakoranwe muri aka gace ku buryo hari n’aho abicanyi bakurikiraga abahungiye mu misozi y’ibisi bya Huye bakabica, hakwiriye kugira igikorwa kugira ngo imibiri y’abaguye muri iyo misozi iboneke ndetse ishyingurwe mu cyubahiro.
Komini Maraba yatangiye guhungirwamo n’Abatutsi guhera mu 1963 aho bazaga bameneshejwe mu makomini yari aturanye nayo yo mu cyahoze ari ubufundu.
Ibi ngo ni nabyo byaje korohereza abicanyi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko babasangaga hamwe bakabica ndetse bakabakurikira kugera no mu nzira ziri mu misozi y’ibisi bya Huye bahunga.
Ubwo hibukwaga ku nshuro
ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari komini Maraba hanashyinguwe mu
cyubahiro imibiri ine yabonetse mu bikorwa byo gucukura imirwanyasuri, umukecuru Bertirida Mukamusoni wabashije gushyingura abe uyu munsi, avuga ko ibyishimo bye bituzuye mu gihe hari abakinangiye gutanga amakuru y’ahakiri imibiri itarashyingurwa mu
cyubahiro batayatanga .
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuri ubu barasaba ko hagira igikorwa imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro ikaboneka, haba ikiri mu bisi bya Huye ndetse n’iri ahandi hatandukanye.
Perezida wa Ibuka mu karere ka Huye, Siboyintore Theodate
avuga ko hakurikijwe ubukana Jenoside yakoranywe i Maraba nta kabuza mu bisi bya Huye hashobora kuba
hakirimo imibiri.
Icyahoze ari komini Maraba kuri ubu ni Imirenge ya Simbi na Maraba mu karere ka Huye.
Depite Nitegeka
Winifrida avuga ko hagiye gushyirwa imbaraga mu gukangurira abaturiye ibisi bya Huye gutanga amakuru y’aho iyo mibiri
ikiri kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Tariki ya 18 Mata nibwo Abatutsi bari
bahungiye kuri kiliziya ya Simbi mu cyahoze ari komini Maraba no mu nkengero
zayo harimo no mu bisi bya Huye bishwe, kuri ubu mu rwibutso rwa Simbi haruhukiyemo imibiri
isaga ibihumbi 40.
Tuyisenge Adolphe
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru