Yanditswe May, 01 2022 20:15 PM | 79,368 Views
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, bifuza ko mu rwibutso rwa Komini Rouge hashyirwamo ibimenyetso muri aka gace dore ko benshi mu bateguye bagashyira jenoside mu bikorwa ariho bakomokaga bituma yihuta, ku buryo Mata 1994 yagiye kurangira benshi mu batutsi b'i Gisenyi no mu nkengero zayo barishwe.
Inzirakarengane z’Abatutsi zibutswe uyu munsi ni abakomokaga mu bice binyuranye by’icyahoze ari perefegitura ya Gisenyi, kuko mu gihe cy’igeragezwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu bice bya Kibirira, Bigogwe n’ahandi habaga harangwa umutekano muke, bigatuma abaho bose biyemeza bahungiraga mu mujyi wa Gisenyi ari naho jenoside yabasanze baricwa.
Uwarokotse jenoside yakorewe Abatutsi muri Gisenyi, Theogene Ntayomba avuga uburyo mu ntangiriro zayo hishwe Abatutsi benshi, n’abari bihishe babeshywa ko icumu ryunamuwe, ko ntawongera kwicwa, icyo gihe bavuye mu bwihisho bituma umubare munini utikira.
Abenshi
biciwe Komine Rouge bajugunywa mu byobo bari byahacukuwe, kuri ubu niho hubatse
urwibutso ruruhukiyemo imibiri
y'Abatutsi bagera mu 5 200.
Ashingiye kuri aya mateka, umushashatsi Tom Ndahiro avuga ko mu rwibutso Komine Rouge hakwiye gushyirwa ibimenyetso byaranze jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari perefegitura ya Gisenyi, kuko benshi mu bayiteguye bakayishyira mu bikorwa ariho bakomoka, ibyatije umurindi jenoside yahakorewe.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite,
Donatilla Mukabalisa yasabye abaturage kwigira kuri ayo mateka mabi batera iya
mbere mu gusigasira ibyo u Rwanda rugezeho, barwanya abapfobya bagahakana
jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri
iki gikorwa hashyinguwe mu cyubahiro umubiri wa Mukamutara Domitille wabonetse
mu kagari ka Muhira mu Murenge wa Rugerero, hanashyirwa indabo aharuhukiye
imibiri yabazize jenode yakorewe Abatutsi mu rwibutso rwa komine Rouge.
Freddy Ruterana
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru