AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Abarokokeye Jenoside muri Gisenyi barifuza ko mu rwibutso rwa Komini Rouge hashyirwamo ibimenyetso

Yanditswe May, 01 2022 20:15 PM | 79,368 Views



Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, bifuza ko mu rwibutso rwa Komini Rouge hashyirwamo ibimenyetso muri aka gace dore ko benshi mu bateguye bagashyira jenoside mu bikorwa ariho bakomokaga bituma yihuta, ku buryo Mata 1994 yagiye kurangira benshi mu batutsi b'i Gisenyi no mu nkengero zayo barishwe.

Inzirakarengane z’Abatutsi zibutswe uyu munsi ni abakomokaga mu bice binyuranye by’icyahoze ari perefegitura ya Gisenyi, kuko mu gihe cy’igeragezwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu bice bya Kibirira, Bigogwe n’ahandi habaga harangwa umutekano muke, bigatuma abaho bose biyemeza bahungiraga mu mujyi wa Gisenyi ari naho jenoside yabasanze baricwa.

Uwarokotse jenoside yakorewe Abatutsi muri Gisenyi, Theogene Ntayomba avuga uburyo mu ntangiriro zayo hishwe Abatutsi benshi, n’abari bihishe babeshywa ko icumu ryunamuwe, ko ntawongera kwicwa, icyo gihe bavuye mu bwihisho bituma umubare munini utikira.

Abenshi biciwe Komine Rouge bajugunywa mu byobo bari byahacukuwe, kuri ubu niho hubatse urwibutso ruruhukiyemo imibiri y'Abatutsi bagera mu 5 200.

Ashingiye kuri aya mateka, umushashatsi Tom Ndahiro avuga ko mu rwibutso Komine Rouge hakwiye gushyirwa ibimenyetso byaranze jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari perefegitura ya Gisenyi, kuko benshi mu bayiteguye bakayishyira mu bikorwa ariho bakomoka, ibyatije umurindi jenoside yahakorewe.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Donatilla Mukabalisa yasabye abaturage kwigira kuri ayo mateka mabi batera iya mbere mu gusigasira ibyo u Rwanda rugezeho, barwanya abapfobya bagahakana jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri iki gikorwa hashyinguwe mu cyubahiro umubiri wa Mukamutara Domitille wabonetse mu kagari ka Muhira mu Murenge wa Rugerero, hanashyirwa indabo aharuhukiye imibiri yabazize jenode yakorewe Abatutsi mu rwibutso rwa komine Rouge.


Freddy Ruterana




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira