AGEZWEHO

  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...
  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

Abarokokeye Jenoside muri Gisagara barasaba abagitoteza abayirokotse kuyoboka inzira y'ubumwe n'ubwiyunge

Yanditswe Apr, 20 2022 16:25 PM | 69,762 Views



Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Mugombwa n'indi bihana imbibi, barasaba abagikora ibikorwa bitoteza Abarokotse Jenoside kubireka bakayoboka inzira y'ubumwe n'ubwiyunge.

Bavuga ko bo barangije kubabarira icyaha cy'indengakamere babakoreye bica abagize imiryango yabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muhayingabire Agnes, Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye afite imyaka 13 yiga mu mwaka wa kabiri w'amashuri yisumbuye, muri Jenoside nyuma yo kuzengurutswa hirya no hino n'abicanyi hamwe n'abo mu muryango we bagenda bicwa urubozo, avuga ko bageze n'aho n'utashiramo umwuka yifuzaga gupfa.

Muhayingabire nyuma yo kurokorwa n'ingabo zari iza FPR Inkotanyi, abikesheje ubufasha yahawe na leta yabashije kwiga aranaminuza.

Gusa agaragaza ko hari ibikorwa by'itotezwa umuryango we ugikorerwa, agasaba abagikora ibikorwa bitoteza abarokotse kenoside kubireka bakayoboka inzira  y'ubumwe n'ubwiyunge.

Perezida wa IBUKA mu karere ka Gisagara, Mbonirema asaba abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi batangiye urugendo rw'ubumwe byabo, ibyo bigishijwe kugira ngo koko ubumwe n'ubwiyunge busigasirwe.

Depite Muhongayire Christine, asaba buri wese gukomeza gusigasira ibimaze kugerwaho cyane cyane barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho yagaragara hose.

Urwibutso rwa Mugombwa ruruhukiyemo imibiri isaga 34500 bazize muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri uyu Murenge wa Mugombwa n'iyo bihana imbibi. 

Muri uru rwibutso kandi hanashyinguwe indi mibiri 10 yabonetse hirya no hino muri aka gace.


 Kalisa Evariste




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu