Yanditswe Apr, 17 2021 20:49 PM | 31,797 Views
Abarokokeye mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe bya Caraes Ndera,
bavuga ko iyo zitaba ingabo za FPR -Inkotanyi zabatabaye batari kwivana mu
nterahamwe zabicaga urw’agashinyaguro mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Babitangarije mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 jenoside yakorewe abatutsi muri ibyo bitaro.
Uyu muhango wabanjirijwe no gushyira indabo kumva zishinguyemo abatutsi abasaga 1500 no gucana urumuri rw’ikizere, ibi byose bikaba byakozwe hibukwa aba bari abarwayi n'abandi bantu baturutse imihanda itandukanye bahiciwe, bose bakaba bari bahungirye i Ndera bizeye kurokoka.
Umwe mu baharokokeye, Mukansanga Joseline wari ufite umuryango w'abantu 32 avuga ko aba bose bishwe, arokoka kubera ubutwari bw’ingabo za FPR -Inkotanyi.
Yagize ati “Urugamba rwari hano ntirwari rworoshye ku buryo no kuharokokera ntajya mbyumva kuko narokotse ku munota wa nyuma. Nari kumwe n’abavandimwe bose ariko ubu nsigaye nta n’umwe mfite.”
Muri ubu buhamya, Mukansanga avuga ko ahagana saa mbiri za mu gitondo aribwo Radio ya RTLM yatanze itangazo ko Caraes Ndera itakibaho.
Avuga ko ako kanya interahamwe zahageze zitangira kwica Abatutsi.
Nubwo Joseline yahuye n’ubuzima butoroshye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu arashima ingabo z’Inkotanyi kuko we n’abandi barokotse arizo bakesha ubuzima.
Umuyobozi w’ibitaro bya Caraes Ndera, Nkubiri Charles yavuze ko ibyabereye mu bitaro ayoboye birenze ibitekerezo bya muntu, ariko bigomba guhora byibukwa.
Yagize ati “Kubona umuntu aza akinjira mu bitaro birimo abarwayi bo mu mutwe, ni ibintu umuntu wese atapfa kumva kuko birenze ubwenge bwacu. Ubwicanyi bwabereye aha buteye ubwoba niyo mpamvu tugomba kwibuka ngo bitazongera kubaho ukundi.”
Ibitaro bya Caraes Ndera byaguyemo abatutsi basaga 15000, bari baturutse mu Mirenge ya Ndera , Remera, Gikomero n’ahandi.
Uwitonze Providence Chadia
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru