Yanditswe May, 04 2022 09:52 AM | 60,879 Views
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Ntara y'Amajyepfo ikabasigira ibikomere byabaye intandaro y'indwara zidakira, baravuga ko inkunga bahabwaga na FARG mu kwivuza yabafashije gukurikiranira hafi ubuzima bwabo.
Aho RBA yageze ni mu rugo rwa Nyiraneza Anisie, umupfakazi wasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi, atuye mu kagali ka Gatoki mu Murenge wa Save mu karere ka Gisagara.
Nyuma ya Jenoside Nyiraneza yaje gufatwa n'uburwayi budakira, yagerageje kwivuriza mu mavuriro mato ariko biranga biba iby'ubusa.
Nyiraneza ubuhamya bwe ku ndwara zidakira abusangiye n’ababyeyi b'intwaza barwaye indwara zidakira batewe na Jenoside, nabo bashima ubuyobozi bw'igihugu ku nkunga yo kwivuza bahabwa.
Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin avuga ko leta izakomeza kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu bishoboka byose, kugira ngo babeho mu buzima bwiza.
Ikigega cya Leta gitera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye, FARG mu myaka isaga 23 cyari kimaze, cyakoresheje miliyari zisaga 336 Frw.
Freddy Ruterana
Umugaba w'Ingabo za Ghana mu ruzinduko mu Rwanda
Jul 05, 2022
Soma inkuru
Umuryango AVEGA-Agahozo uvuga ko mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside intego bari bihaye zimaze kugerwah ...
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Imiryango 30 yo muri Muhanga yakemuriwe ikibazo cy’icumbi mu 2021-2022
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abavuga ko Gaz ihenze kurusha amakara babiterwa no kudasobanukirwa- Dr Mujawamariya
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abanyarwanda baba muri Mozambique bakoze umuganda rusange mu kwizihiza umunsi wo kwibohora
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Bamwe mu baturage batewe impungenge n’imibare y’abandura Covid-19 itangiye kwiyongera
...
Jul 02, 2022
Soma inkuru