AGEZWEHO

  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...
  • Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda? – Soma inkuru...

Abarokotse Jenoside mu Majyepfo barishimira ubuvuzi bahabwa ku nkunga ya FARG

Yanditswe May, 04 2022 09:52 AM | 61,695 Views



Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Ntara y'Amajyepfo ikabasigira ibikomere byabaye intandaro y'indwara zidakira, baravuga ko inkunga bahabwaga na FARG mu kwivuza yabafashije gukurikiranira hafi ubuzima bwabo.

Aho RBA yageze ni mu rugo rwa Nyiraneza Anisie, umupfakazi wasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi, atuye  mu kagali ka Gatoki  mu Murenge wa Save mu karere ka Gisagara. 

Nyuma ya Jenoside Nyiraneza yaje gufatwa n'uburwayi budakira, yagerageje kwivuriza mu mavuriro mato ariko biranga biba iby'ubusa.

Nyiraneza ubuhamya bwe ku ndwara zidakira abusangiye n’ababyeyi b'intwaza barwaye indwara zidakira batewe na Jenoside, nabo bashima ubuyobozi bw'igihugu ku nkunga yo kwivuza bahabwa.

Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin avuga ko leta izakomeza kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu bishoboka byose, kugira ngo babeho mu buzima bwiza.

Ikigega cya Leta gitera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye, FARG mu myaka isaga  23 cyari kimaze, cyakoresheje miliyari zisaga 336 Frw.


Freddy Ruterana



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama