AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Rusizi: Abarokotse Jenoside b’i Mibilizi barifuza ko hubakwa urwibutso rushya

Yanditswe Jun, 04 2022 16:58 PM | 83,885 Views



Nyuma y’imyaka 28 Jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe, abayirokokeye i Mibilizi mu Karere ka Rusizi baravuga ko  bababajwe n’uko hari abantu babitse amakuru y’ahari imibiri y’ababo badashaka gutanga, ikaba genda igaragara hirya no hino mu gihe yakabaye ishyingurwa mu cyubahiro.Guverineri w’intara y’uburengerazuba yatanze impuruza ku nzego zitandukanye ngo zigire icyo zikora kuri iki kibazo.

Abarokokeye aha i Mibirizi hari amatariki 3 bibuka yababereye mabi cyane mu kwezi kwa kane kwa 1994.

Mu rwibutso rwa Jenoside rwa Mibilizi hashyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 13 by’abatutsi barimo abakabakaba ibihumbi 10 biciwe neza neza ahangaha kuri paruwasi ya Mibilizi baje kuhashaka  ubuhungiro.

Uretse iyo mibiri ihashyinguye, no mu kwibuka kuri iyi nshuro ya 28, hashyinguwe indi irindwi yagaragaye mu mezi make ashize

Bamwe mu baharokokeye bavuze ko bababajwe n’uko abagatanze amakuru y’aho indi mibiri iri bakomeje kuyaryamaho ubu hakaba hagenda haboneka umwe umwe.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Francois yavuze yasabye ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge gukora ibishoboka byose amakuru y’ahari imibiri y’abatutsi bishwe muri jenoside itarashyingurwa agacukumburwa. Hari mu gikorwa cyo kwibuka no kunamira abatutsi baguye kuri uyu musozi wa Mibilizi muri jenoside yakorewe abatutsi.

Mu bindi byifuzo abarokokeye i Mibilizi bagaragaje ndetse badahwema kugarukaho buri mwaka  ni uko urwibutso rwa Mibilizi rwakubakwa mu buryo bugezweho bihesha icyubahiro abarushyinguyemo.

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi Dr Kibiriga Anicet yavuze ko inyigo yarwo yamaze gukorwa, gusa ngo haracyashakishwa ubushobozi.

Inyigo yagaragaje ko urwibutso rushya ruzuzura rutwaye miliyoni zisaga 700 z'amafaranga y'u Rwanda rukaba ari rumwe muri 3 biteganyijwe ko zizasigara muri aka karere, inzibutso zose nizimara guhuzwa. Izindi ebyiri ni urwa Kamembe ndetse n’urwa Nyarushishi.

Theogene Twibanire



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize