AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Abarokowe n’Inkotanyi zari muri CND barazivuga imyato

Yanditswe Jul, 05 2019 11:15 AM | 14,560 Views



Ubuhamya bw’abatabawe n'Ingabo 600 za RPA, zari muri CND bugaragaza ko ari igihango kibategeka guhora iteka baharanira ineza y’Igihugu no gusigasira ibyo cyagezeho nyuma yo kwibohora.

Cyoga Veneranda ni umubyeyi w'imyaka 73. Atuye mu Mujyi wa Kigali kuva mu mwaka wa 1967.

Avuga ko bari biteze ubutabazi buturuka mu ijuru gusa. Nyamara, we n'umuryango we ubwo butabazi Imana yabunyujije mu Ngabo z’Inkotanyi.

Mu ijoro ryo kuwa 30 Mata 1994 ni bwo zabasanze mu Rwampara, mu Karere ka Nyarugenge.

Uyu mukecuru avuga ko zabanyujije mu masasu zibajyana mu mpinga y'umusozi wa Rebero. Ni ubutabazi avuga ko bwasabaga intwari. We ariko yatangajwe n’uko yabonaga ari abantu bakiri bato baharaniye kurokora ubuzima bw’abicwaga.

Yagize ati “Maze haza akana, karavuga ngo reka nze mbashakire inzira, ndebye ako kana naraturitse ndarira, ndebye akana kitangira abantu b'abasaza n'abakecuru,..Yeee data wee aba bana baravunitse! Namwe muri bato ntimuzatinye kwitanga mutabara.”

Cyoga yanatangajwe n’uburyo ubutabazi bw'Inkotanyi bwari mu nzego zinyuranye aho atanga urugero rw'ukuntu hari umubyeyi wafashwe n'ibise bageze ku i Rebero akaba ari zo zimubyaza.

Ati “Twabaga tuzi ko abantu bikoreye imbuga batazi kuvura, urebe ukuntu rwose bakoze ibintu bikomeye. Babaga bafite abantu bose n'ubutabazi bwose. Uwo mwana baramubyaza, arabyara neza rwose.”

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 u Rwanda rwibohoye, Umukuru w'Igihugu Paul Kagame, yashimye ubutwari bw’Ingabo za RPA zarwanye urugamba zinatabara abaturage.

Yagize ati “Urugero ni batayo y’Ingabo zacu zari ku Nteko Ishinga Amategeko. Botswaga igitutu cy’amasasu, kandi izindi ngabo zacu zidafite uko zibatabara. Ariko zashoboye kugera kuri iyi stade turimo, no kurokora ibihumbi by’abantu bari bahahungiye.  Aha ni hamwe mu hantu henshi bashoboye kurokora abantu.”

Yunzemo ati “Aha turi kumwe na bamwe mu bagabo n’abagore barokoye abahigwaga, bakabarinda.  Mwitangiye Igihugu cyacu, kandi n’ubu muracyagikorera ntagucogora. Turabashimira cyane.”

Ubu butwari Perezida Kagame asobanura ko bwaturutse ku guharanira agaciro k’Abanyarwanda.

Abarokowe n'Ingabo z’Inkotanyi banavuga ko ubu butwari bwabasigiye umukoro wo gusigasira igihango bagiranye kuko zamennye amaraso yazo kubwabo.

Bitembeka Prosper, yarokokeye mu ishuri rya Saint Andre i Nyamirambo yagize ati “Inyiturano ni ugukora ibibashimisha ni ugukora ibyiza, ni ukugerageza gutera intambwe nziza, ni ukugerageza kuba intwari nkabo, ni ugukora ibihesha igihugu cyacu agaciro ni byo byabashimisha aho bari.”

Ingabo 600 za RPF zageze mu Ngoro y’Inteko Ishinga amategeko mu Kuboza mu mwaka wa 1993 icyo gihe yitwaga CND (Conseil National de Devéloppement), intego yazo yari iyo kurinda abanyapolitiki ba FPR Inkotanyi bari kujya muri guverinoma yateganywaga n’amasezerano ya Arusha yasinywe tariki ya 4 Kanama 1993.

Eugene UWIMANA




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize