Yanditswe Apr, 11 2022 17:19 PM | 25,650 Views
Abarokokeye Jenoside yakorewe abatutsi ku rusengero rwa ADEPR Paruwasi ya Shagasha mu karere ka Rusizi, baravuga batiyumvishaga ko ubuzima bwagaruka kubera intimba batewe n’umubare munini w’abagore n’abana biciwe kuri uru rusengero ubwo bari bahahungiye, ariko ubu bagaruye icyizere cyo kubaho.
Tariki 11 Mata 1994 uru rusengero rwaguyeho abagore n’abana batagira ingano ahari segiteri Shagasha mu cyahoze ariko mini Gisuma muri perefegitura ya Cyangugu, ubu ni mu Murenge wa Gihundwe.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatuts, aha hari hahungiye Abatutsi benshi bo muri aka gace ndetse n’abaturutse mu zindi segiteri bituranye zirimo na Munyove bihana imbibe, abenshi bari abagore n’abana bari mu rusengero bahizeye ubuhungiro mu gihe abagabo bari hirya no hino batagiye mu rusengero.
Abari bahari baravuga ko urusengero rwari rwuzuye ariko hasigaye ingerere.
Bamwe mu baharokokeye bavuga ko nyuma yo gushaka kubatwika umugambi ugapfuba, bake barokotse abicanyi bigoranye ngo baje gutatanira hirya no hino bagenda bahunga.
Uretse abagore n’abana basohoraga mu rusengero babajyana ku bica, ngo n’abo bakuraga ahandi benshi babiciraga ku mbuga yarwo nk’uko bigarukwaho n’abababyeyi bavuga ko batazi bagirwa ibibi byabereye kuri uru rusengero.
Nyamara n’ubwo Jenoside yagize ubukana muri aka gace aba nya Shagasha ngo bari bashyize hamwe babanza kwirwanaho barwanya ibitero byashakaga kuhinjira, ariko nyuma biza kubarusha imbaraga.
Nyuma y’ibyo byose ariko abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bagaruka ku ntimba batewe n’ibyabereye i Shagasha, bagaragaza ko bari bihebye ariko ubu ngo kwiyubaka byarashobotse ntibaheranwe n’agahinda.
Gusa mu rugendo rwo kwiyubaka hari bamwe bagifite imbogamizi z’inzu zishaje zenda gusenyuka, bifuza ko baterwa inkunga zigasanwa dore ko zimaze igihe kirekire.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Shagasha, Uwizeye Andre avuga ko Shagasha yaranzwe n’amateka ababaje cyane cyane, abagore n’abana bahungiye kuri uru rusengero aho mu bakabakaba 200 hasigaye mbarwa.
Avuga ko mu rugendo rwo kwiyubaka bakomeza kuba hafi abarokotse ndetse baharanira kuba tuzaheza aho mu nzu 60 zishaje bafite gahunda yo kugenda bazisana.
Imibiri y’abiciwe aha i Shagasha ishyinguye mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Gashirabwoba muri Nyamasheke n’urwa Nyarushishi muri Rusizi, hakaba n’undi mubiri umwe bamenye aho uherereye bateganya gushyingura vuba.
Jeannine Ndayizeye
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru