AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

COVID 19: Abarwayi 17 bashya bapimwe bakigera mu Rwanda ntawundi muntu banduje –Min. Ngamije

Yanditswe Mar, 24 2020 05:39 AM | 33,745 Views



Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel avuga ko icyatumye umubare w’abantu banduye icyorezo cya Coronavirus uzamuka byatewe n’uko kuba nyuma y’aho u Rwanda rufatiye ingamba zo guhagarika ingendo z’indege, abantu baje nyuma bahise bapimwa hagahita haboneka abanduye bashya.

Ibyo Minisitiri Dr  Ngamije Daniel yabitangarije RBA mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nyuma y’aho Minisiteri ayobora itangaje ko umubare w’abanduye COVID 19 wiyongereye uvuye ku bantu 17 ukaba 36.

Abarwayi bashya harimo abantu icyenda (9) baje baturutse i Dubai, abantu batatu (3) baje baturutse muri Kenya, abantu babiri (2) baje baturutse muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, umuntu umwe (1) waje aturutse muri Qatar.

Hari kandi umuntu umwe (1) waje aturutse mu Buhinde  ndetse n'umuntu umwe (1) watahuwe ko yahuye n'undi wagaragayeho Koronavirusi mu Rwanda.

Abo bagenzi bose binjiye mu Rwanda, batangiye gupimwa no gushyirwa mu kato hagati y'itariki ya 17 na 20 Werurwe 2020.

Minisitiri Ngamije yavuze abo bantu binjiye mu Rwanda hapimwe 130, hakagaragara 17 banduye.

Yakomeje avuga ko kugaragara k’ubwo bwandu bushya bituruka ku ngamba nshya zikomeye Guverinoma yashyizeho zigamije gukumira ikwirakwizwa rya Coronavirus.

Aba barwayi bose uko ari 36 bari ahantu habugenewe  bavurirwa, aho Minisitiri Ngamije ashimangira ko bameze neza, aho ndetse mu mpera z’iki cyumweru bateganya kongera  gupima abagaragaweho ubwandu mbere kugira harebwe niba baba batagifite ubwandu,  nibasanga batabufite bazabasezerera basubiza mu ngo zabo.

Mu ngamba nshya zashyizweho na Guverinoma zigamije gukumira ikwirakwira  ry’iki cyorezo harimo ko abantu bagomba kuguma mu ngo zabo bakirinda gukora ingendo. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera akaba yavuze ko izi ngamba kuri uyu wa Mbere abantu batazubahirije, aho wasangaga hakiri urujya n’uruza.

Yavuze ko guhera kuri uyu wa Kabiri, Polisi y’u Rwanda yafashe ingamba ko uhirahira wese kuva mu rugo nta gahunda ifatika afite abihanirwa bikomeye. Avuga  ko abantu bakwiye kumva ubukana bw’iki cyorezo bagakurikiza ingamba zashyizweho.


Jean-Claude NDAYISHIMYE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama