AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Abasenateri bagaragaje ibibazo by’imiyoborere n’imicungire nka bimwe mu bikibangamiye amakoperative

Yanditswe Jun, 12 2020 09:07 AM | 27,430 Views



Raporo  ya Komisiyo y’ubukungu muri sSna igarazaga ko hirya no hino mu gihugu hakomeje kugaragara ikibazo gikomeye mu micungire ndetse n’imikoranire mu makoperative, bikaba bidindiza iterambere ry’abanyamuryango b’amakoperative.

Ni raporo yakozwe ku mikorere n’imikoranire y’amakoperative mu turere 15 kuri 30 tugize igihugu, aho hagiye hafatatwa uturere 3 muri buri ntara 4 z’igihugu n’Umujyi wa Kigali. Bamwe mu banyamuryango b’amakoperative bagiye binubira imyitwarire ya bamwe mu bayobozi babo.

Mu biganiro iyi komisiyo yagiranye n’inzego zitandukanye barimo basuzuma politiki nshya yo guteza imbere amakoperative yemejwe muri Kamena 2018. Iyi  politiki iteganya uburyo bwo gukosora ibyari bibangamiye imikorere y’amakoperative hagamijwe kunoza imikorere n’imikoranire y’inzego za Koperative, imicungire y’amakoperative, kongera uruhare rw’inzego z’ibanze  mu gukurikirana imikorere n’imicungire y’amakoperative.

Ku ruhande rw’ Ikigo k’Igihugu gishinzwe Amakoperative RCA , Prof Jean Bosco Harelimana yemera ko Ikibazo cy’ ubushobizi buke bushingiye ahanini ku bumenyi  biri mu bikoma mu nkokora uru rwego, hakiyongeraho ikibazo cy’imikoranire hagati y’amakoperative n’ibigo by’imari.

Umubare w’amakoperative mu Rwanda , wavuye kuri 919 mu 2005 ugera ki 10,025 muri 2019 mu gihe abanyamuryango bayo bagera ku 5,211,286  bangana na 67.9% by’Abanyarwanda bageze igihe cyo gukora.

Bamwe mu basenateri bagaragaje impungenge batewe n’imicungire y’amakoperative basanga hagiye kugira igikorwa ngo zikurweho.

Iyi raporo ya Sena ishimangira uruhare rw’amakoperative mu kuzamura imibereho y’abaturage mu gihe gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi 2017- 2024, NST1 iteganya ko Amakoperative azagira uruhare mu guhanga imirimo itari iy’ubuhinzi-bworozi  1,500,000 bingana na 214,000 ku mwaka. Inteko rusange y’umutwe wa Sena yanzuye ko uhagarariye guverinoma azaza gusobanura ibijyanye n’iyi gahunda.


EddySABITI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira