AGEZWEHO

  • Abazunguzayi bahawe isoko ryo gucururizamo batikandagira (Amafoto) – Soma inkuru...
  • PDI yemeza ko ‘yacutse’ yatanze urutonde rw’abakandida-depite – Soma inkuru...

Abasenateri bagaragaje impungenge ku bakekwaho Jenoside bagikingirwa ikibaba n’amahanga

Yanditswe Mar, 01 2024 17:15 PM | 171,631 Views



Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, yavuze ko Leta ikomeje kunoza imikoranire n’ibindi bihugu mu gukurikirana abakekwaho ibyaha byiganjemo ibya Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje kwihisha mu mahanga.

Byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu, mu biganiro abayobozi muri Minisiteri yUbutabera bagiranye na Sena ku mbogamizi zikiri mu kugeza abakekwaho Jenoside imbere y’ubutabera.

Ubushake buke bwa politiki ni yo nzitizi yakomeje kugaragazwa mu gukurikirana abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse ibihugu bya Afurika ni byo byihishemo umubare munini w’ababihungiyemo nyuma yo gukora iki cyaha mu Rwanda.

Senateri Havugimana Emmanuel yavuze ko kuba bamwe bagikingirwa ikibaba ari ikintu cyari gikwiye guhagurukirwa ku rwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Senateri Mureshyankwano Marie Rose we avuga ko uyu mubare munini w’abihishe mu bihugu byo hanze by’umwihariko mu Karere u Rwanda ruherereyemo ari ari kimwe mu bibangamiye urugendo rwo kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside.

Minisitiri w’Ubutabera, Dr Ugirashebuja Emmanuel, yagaragaje ko hari intambwe imaze guterwa mu kuzamura ubushake bwa politiki n’imikoranire hagati y’ibihugu kugira ngo ababihungiyemo, bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashyikirzwe ubutabera.

U Rwanda rwasinyanye amasezerano yo kohererezanya abanyabyaha n’ibihugu 13 mu myaka itandukanye.

Bigaragazwa ko hari amasezerano akwiye kuvugururwa kuko yasinywe kera nk’ayo u Rwanda rwagiranye na Tanzania mu 1965 igihe Jenoside yakorewe Abatutsi yari itaraba.

Abasenateri bavuga ko ikibazo cy’abacyihishe hirya no hino ku Isi bakekwaho uruhare muri Jenoside kidakwiye kugira urwego runaka giharirwa.

Murangwa Ndangiza Hadija ukuriye Komisiyo ya Sena y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, yagaragaje ko n’Abanyarwanda bagira uruhare mu gutanga amakuru ku bakekwaho ibyaha kuko yashingirwaho mu kubashyikiriza ubutabera.

Kuva mu 2007, u Rwanda rumaze gutanga inyandiko 1149 zo guta muri yombi abakekwaho ibyaha mu bihugu 33. Abantu 30 ni bo rwohererejwe mu gihe 29 baciriwe imanza n’ibihugu byari bibacumbikiye. Abagera ku 1942 baracyari hanze barimo n’abari mu bihugu bitazwi.

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwatangiye ingendo n’ibiganiro bibuhuza n’abandi bashinjacyaha mu bindi bihugu ndetse bumaze kujya mu miryango ibihuza n’abandi ku Isi.

Minisitiri Ugirashebuja avuga ko ibi bishobora kwihutisha inzira yo gufata abakekwaho ibyaha bakoreye mu Rwanda no kubashyikiriza ubutabera.

Alexis Namahoro



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Minisitiri w'Intebe yashimye uruhare amashuri y'ubumenyi ngiro agira k

Perezida Kagame yakiriye Prof Murenzi umwarimu muri Kaminuza ya Worcester Polyte

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda bagiye kujya bigishwa indimi

Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro

Nyamasheke: Abanyeshuri basaga 900 bo ku ishuri rya Nyarutovu bamaze icyumweru b

Abana basaga ibihumbi 177 bataye ishuri: Hari gushakwa umuti w’iki kibazo

Guverinoma iri gucoca ibibazo bigaragara mu burezi

Gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri abanza imaze gushinga imiz