AGEZWEHO

  • Rutsiro: Miliyari 2 zigiye gukoreshwa mu gusana umuhanda Kivu Belt – Soma inkuru...
  • Gicumbi: Abantu 7 bakubishwe n'inkuba umwe arapfa – Soma inkuru...

Abasenateri batangiye gusura uturere bareba uko abaturage bakemurirwa ibibazo

Yanditswe Jun, 06 2023 11:24 AM | 27,246 Views



Abasenateri bagize Komisiyo ya Politiki n'imiyoborere batangiye igikorwa cyo kumenya uko inzego z’Imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage zikemura ibibazo byabo, aho bateganya gusura Uturere tubiri muri buri Ntara n’Umujyi wa Kigali.

Mu bizarebwaho harimo impamvu ibibazo by'abaturage bikomeza kwiyongera cyane cyane bikagaragara iyo abayobozi bakuru basuye abaturage, ndetse bimwe bigahita bikemuka nk'uko Senateri Dushimimana Lambert Perezida wa Komisiyo ya Politiki n'Imiyoborere abivuga.

Muri iki gikorwa kandi abagize iyi Komisiyo bazabonana n'abagize inama njyanama ku rwego rw' umurenge no ku karere ariko banahura n'abaturage kugira ngo bumve uko umuturage akemurirwa ibibazo.

Mu mwaka wa 2019 ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasozaga amahugurwa y'abayobozi b'inzego z'ibanze yihanangirije abayobozi basiragiza abaturage aho kubakemurira ibibazo ku gihe, abasaba kugabanya inama za hato na hato kuko ari imwe mu ntandaro z'iyo mikorere mibi.

Muri uru rugendo hazarebwa uko hakemurwa ibibazo by’abaturage hakiri kare, bitarindiriye ko abaturage bategereza ko Umukuru w’Igihugu aza kubasura ngo babimusanganize.

Raporo  ya komisiyo ya politike n’imiyoborere muri Sena y’u Rwanda  ku isuzuma yakoze ku bikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi by’umwaka wa 2021-2022 na gahunda y’ibikorwa byarwo by’umwaka wa 2022-2023, igaragaza ko hari ibibazo bigikomeje kubangamira iterambere n’imibereho y’abaturage bikigaragara hirya no hino mu gihugu.

Abasenateri bibaza impamvu ibibazo abayobozi bakuru basanganizwa aho bagiye gusura abaturage biba bitarakemuwe mbere hose. Photo: Rwanda Parliament

Jean Claude Ndayishimiye


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF