AGEZWEHO

  • Miliyari 2,8 Frw zashowe mu kwagura uruganda rw’imyenda i Burera – Soma inkuru...
  • Abazunguzayi bahawe isoko ryo gucururizamo batikandagira (Amafoto) – Soma inkuru...

Abasesengura ibijyanye n'imisoro bemeranya n'abasora ko hari byinshi bigomba guhinduka

Yanditswe Jan, 18 2023 11:35 AM | 3,339 Views



Abasesengura ibijyanye n'imisoro ndetse n’abafata ibyemezo kuri yo, bemeranya n'abasora ko hari byinshi bigomba guhinduka mu bijyanye n'imisoro mu rwego rwo korohereza abasora.

Abasesengura iby'imisoro basanga 30% by'umusoro ukatwa abakozi uri ku gipimo kiri hejuru bitewe n’uko bo hari byinshi uwo mushahara ushorwamo by'akazi, bitajya bimeneyekanishwa nkuko bigenda ku bacuruzi.

Ibi ngo bituma abakoresha bagenda biguru ntege mu kuzamura imishahara y'abakozi, bitewe n’uko n’uwo musoro nawo uhita wiyongera.

Iki ngo ni ikibazo cyagaragajwe n'inyigo zagiye zikorwa nk’uko bisobanurwa n'umuyobozi w’ikigo cy’ubujyanama mu by’imisoro,  Emmanuel Habineza.

Umusoro ku nyubako zigenewe guturwamo wagiye uzamuka guhera kuri 0.25% muri 2019 none ubu ugeze kuri 1% by’agaciro k’umutungo.

Kimwe n'abafite inzu z'ubucuruzi, umusoro wavuye  kuri 0.2% muri 2019 ugeze kuri 0.5% bidahinduka.

Depite Munyangeyo Theogene  uyobora Komisiyo y'ubukungu mu mutwe w'Abadepite, avuga ko ibi byateye ibibazo byinshi byaba ibishingiye ku bukungu n’imibereho myiza.

Mu gihugu hose habarurwa abasora bagera ku bihumbi 383,103 nyamara Ikigo cy’imisoro n’amahoro kivuga ko 375 muri bo  aribo batanga 75% by'imisoro yose ikusanywa, abandi 845 bagatanga 12% by'iyo misoro naho abandi basigaye akaba aribo batanga 30% by'imisoro isigaye.

Komiseri mukuru w'ikigo cy'imisoro n'amahoro, Bizimana Ruganintwali Pascal yizeza ko amavugururwa arimo gukorwa azazana impinduka z'igihe kigufi n'izigihe kirekire.

Kugeza ubu umusoro utangwa ugize 15.8% by'umusaruro mbumbe w'igihugu, mu gihe intego ari ukuzamura icyo kigero ukagera kuri 21.5% by'umusaruro mbumbe w'igihugu bitarenze 2024.


Bosco Kwizera



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Minisitiri w'Intebe yashimye uruhare amashuri y'ubumenyi ngiro agira k

Perezida Kagame yakiriye Prof Murenzi umwarimu muri Kaminuza ya Worcester Polyte

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda bagiye kujya bigishwa indimi

Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro

Nyamasheke: Abanyeshuri basaga 900 bo ku ishuri rya Nyarutovu bamaze icyumweru b

Abana basaga ibihumbi 177 bataye ishuri: Hari gushakwa umuti w’iki kibazo

Guverinoma iri gucoca ibibazo bigaragara mu burezi

Gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri abanza imaze gushinga imiz