Yanditswe Aug, 01 2022 19:50 PM | 66,847 Views
Abasesengura ibijyanye n'ubukungu bavuga ko gushyiraho minisiteri ishinzwe ishoramari rya leta bifite inyungu ikomeye mu micungire no guhuza ibikorwa leta yashoyemo imari, kuko hari ibikunze kudindira cyangwa bigahomba.
Ni mu gihe kuva mu mwaka wa 2011 leta imaze kugura imigabane ifite
agaciro ka miliyari 186 z'amanyarwanda.
Kuva mu mwaka wa 2011
hashyizweho Agaciro Development Fund,
iki kigega ni nacyo gicunga imari leta yashoye mu bigo bitandukanye aho
cyatangiranye na miliyari 18 zikaba zimaze kuba miliyari 256 zirimo miliyari
186 zaguzwemo imigabane mu bigo bigera kuri 32 mu gihugu.
Umuyobozi w'ishami rishinzwe ibikorwa mu Agaciro Development Fund, Ntare Jerry avuga ko uko leta irushaho gushora imari mu bikorwa binyuranye binagira uruhare mu kuzamura ubukungu bw'igihugu muri rusange ariko nanone bikaba bisaba ko ibi bikorwa bigira aho bihurizwa kugirango hanozwe imikoranire y'inzego zibikurikirana.
Ntare Jerry yagize ati "Iyo ibigo bigurishijwe cyangwa byeguriwe abikorera, amafaranga avuyemo yakirwa n'agaciro Development Fund. Urumva ko hari imikoranire ya hafi tuzakorana n'iyo minisiteri. Ikindi ni ukugira ngo tubone umurongo unoze kuko mu bintu by'ishoramari bijyana n'igihe ubikoreye kuko niba hari ishoramari ugomba gukora uyu munsi ugatinda umunsi umwe ntubikore ubwo byose birahinduka bikagira ingaruka bigahindura isura, uko mbikora kare niko bigira akamaro kuri jye wabikoze n'uwo mbikoreye, iyo minisiteri izihutisha ibyemezo ikanakorana n'izindi nzego."
Tariki ya 30 z'ukwezi kwa 7 hashyizweho minisiteri nshya ishinzwe ishoramari rya leta, aho ubusanzwe buri kigo gifite aho gihuriye n'ishoramari ari cyo kirikurikirana bitewe n'icyo rigamije.
Bimwe mu byitezwe kuri iyi minisiteri nshya harimo kwerekana aho leta yashora imari hunguka, gukurikirana imigabane yashowe mu bigo by'ubucuruzi, kugaragaza ishoramari ryakwegurirwa abikorera n'ibindi.
Abasesengura ibirebana n'ubukungu bashimangira ko gushyiraho iyi minisiteri bizihutisha ishoramari rya leta ndetse hanagabanuke ibihombo mu ishoramari leta yashoboraga kugwamo.
Iyo ukoze isesengura usanga muri rusange mu mwaka ushize mu Rwanda haranditswe ishoramari ryari rifite agaciro ka miliyari 3.7 z'amadolari, mu gihe mu mwaka wa 2020 hari haranditswe irifite agaciro ka miliyari 1.3 z'amadolari.
Kugira urwego rukurikirana ishoramari leta ifitemo inyungu, ni kimwe mu bishobora kongera umusaruro w'amafaranga leta yinjiza bityo bikanagira uruhare mu iterambere rirambye.
Jean Claude Mutuyeyezu
BNR yazamuye igipimo cy’inyungu iheraho inguzanyo banki z’ubucuruzi
Aug 11, 2022
Soma inkuru
Abatega bava cyangwa bajya mu Mujyi wa Kigali barataka kubura imodoka
Aug 11, 2022
Soma inkuru
Hamuritswe igitabo cy'irangamimerere cyandikwamo umwana wavutse ku babyeyi batasezaranye mu mat ...
Aug 10, 2022
Soma inkuru
SENA yabajije impamvu abakandida bigenda batemerewe kwiyamamaza mu matora ya EALA
Aug 10, 2022
Soma inkuru
RURA yatangaje ko hagiye kongerwa imodoka zitwara abagenzi muri Kigali
Aug 09, 2022
Soma inkuru
Abanya-Kenya baba mu Rwanda basabye ko uzatorwa yazahanira iterambere ry’umuryango wa EAC
Aug 09, 2022
Soma inkuru