AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Abasesenguzi basanga impinduka zakozwe muri Guverinoma ari indorerwamo y' icyerekezo u Rwanda rwiyemeje

Yanditswe Nov, 05 2019 16:25 PM | 10,370 Views



Abasesenguzi n'abakurikiranira hafi imiyoborere basanga impinduka zakozwe muri Guverinoma ari indorerwamo y' icyerekezo u Rwanda rwiyemeje mu iterambere.

Ibi barabigarukaho umunsi umwe nyuma y' impinduka zatangajwe kuri uyu wa Mbere, ahagaragara abayobozi bashya mu nzego zinyuranye ndetse na minisiteri zahindutse.

Nyuma y’impinduka muri Guverinoma zaraye zikozwe n’Umukuru w’Igihugu bamwe mu basesenguzi ba Politiki n’imiyoborere bagarutse kuri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ndetse na Minisiteri y’Umutekano yongeye kugaruka nyuma y’uko ikuweho muri 2016.

Umusesenguzi Dr.Buchanan Ismael yakomoje ku bunararibonye bw’abahawe kuyobora izi nzego.

Yagize ati "Yabaye umusenateri aba ndetse ayobora na Sena, yabaye minisitiri w' uburezi, yabaye ministiri.., ni ukuvuga ngo muri cabinet afitemo experience. Ikindi mu bubanyi n' amahanga, ni umuntu wabaye mu bintu byinshi bitandukanye, buriya kuba yarabaye muri Minisiteri y' Ibidukikije na ho hari amasezerano menshi, yagiye asinya, atandukanye…”

Yunzemo ati “Kwibanda mu gihugu no kwibanda hanze, byakagombye gutandukana. Kuko umutekano ni ikintu kigari, kuba rero yahawe umuntu w' inararibonye, umuntu wari usanzwe ari CDS (Umugaba Mukuru w' Ingabo), akaba yahawe iriya minisiteri, urumva ko, ni ya professionalism, ni ya experiance yari afite…"

Mu zindi mpinduka, harimo ,inisiteri ya Siporo yahawe Minisitiri mushya, Aurore Mimosa Munyangaju.

Ni nyuma yo gutandukanywa n' umuco wimuriwe muri Minisiteri y' Urubyiruko yakomeje kuyoborwa na Rosemary Mbabazi, ndetse hakiyongeramo umunyamabanga wa Leta Edouard Bamporiki wari usanzwe ayobora Itorero ry' igihugu.

Kuri Jules Karangwa, umunyamategeko w' ishyirahamwe ry' umupira w' amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ndetse na  Dr Buchanan, ngo izi mpinduka zizafasha kunoza imikorere mu cyerekezo cy' iterambere ry' igihugu. 

Jules Karangwa yagize ati "Za gahunda nyinshi, n' ubu ngubu iyo ugiye ukareba muri iyi Minisiteri y' Urubyiruko, inyinshi yajyaga ikora, inyinshi n' ubundi zikangurira urubyiruko gukura amaboko mu mifuka, gukoresha ikoranabuhanga... ariko byose bigomba kujyana n' Umunyarwanda koko wujuje indangagaciro z' umuco Nyarwanda. Ntekereza rero ko hari ibintu byinshi bihura, kandi bizarushaho kunoga, izi minisiteri ubwo zamaze gukomatanywa."

Na ho Dr Buchanan ati  "Ni ukuvuga ngo, urubyiruko ni rwo rufite amaboko y' u Rwanda rw'ejo. Muri make rero umuco uri muri iriya minisiteri ugahuzwa n' urubyiruko, jye numva neza ko ari ukugira ngo bagarure wa muco w' urubyiruko, wa muco w' Abanyarwanda kugira ngo babigishe neza, kuko bikomeje mu bibazo navugaga, ntaho twaba tugana."

Karangwa anashimangira ko kuba siporo yahawe minisiteri yihariye bifite igisobanuro gikomeye kandi ngo bizatuma uru rwego rurushaho gutera imbere.

Yagize ati "Ubu bizarushaho koroha no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya ya gahunda navugaga y' imyaka 7 yo guteza imbere siporo ikaba uruganda, ikagira uruhare mu iterambere ry' Igihugu ndetse no mu bukungu bw' igihugu. Simvuze ngo byapfaga kuko byari bikomatanyije n' umuco, mbere byari bikomatanyijwe n' urubyiruko, hari ibyadindiraga, cyane cyane muri urwo rwego rwa budget n' ibindi, ariko ubu kuba iri ukwayo ntekereza ko noneho bizarushaho gutuma iba concentrated."

Uretse abaminisitiri bashya, abanyamabanga ba Leta n' abanyamabanga bahoraho bashya kimwe n' abahinduriwe inshingano, Perezida wa Repubulika yanazamuye bamwe mu basirikare bakuru anabashyira mu nshingano nshya, harimo Jean Bosco Kazura wazamuwe ipeti avuye kuri Major General akaba General aho yahise agirwa Umugaba Mukuru w' Ingabo (CDS) asimbuye Gen Patrick Nyamvumba.


Paschal Buhura



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira