AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Abasesenguzi basanga ingengo y’imari ya 2020-2021 yarateguwe neza

Yanditswe Jun, 25 2020 13:49 PM | 76,222 Views



Abasesenguzi mu by’ingengo y’imari baremeza ko imitegurire y’ingengo y’imari y’u Rwanda muri uyu mwaka w’imari utaha wa 2020-2021 itanga ikizere nubwo imisoro izakusanywa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari izagabanuka.

Ingengo y’imari itaha, izatangira gukoreshwa guhera mu ntangiriro za Nyakanga. Nubwo iyo ngengo y’imari ya 2020-21 ingana na miliyali 3245.7 yiyongereyeho hafi miliyali 228,6 ugereranije na miliyali 3017.1 yakoreshejwe muri uyu mwaka w’ingengo ugana ku musozo.

Gusa usanga imisoro izakusanywa muri iki gihe ari mike ugereranije n’iyakusanyijwe muri uyu mwaka urangira, bitewe n’icyorezo cya COVID-19.

Abasesenguzi muby’ubukungu bemeza ko urebye uburyo iyi ngengo y’imari yateguwe, ubona ko hitawe ahanini ku kunganira ibigo by’ubucuruzi kugira ngo byongere bizamure ibikorwa byabyo kugira ngo bizasubirane ubushobozi bwo gusora neza.

Michael Ichura, impuguke mu by’imisoro mu kigo cya Ernest and Young, we agereranya ingengo z’imari zo mu bihugu byo mu karere asanga buri gihugu cyaragize umwihariko wacyo mu kwitegura guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID -19 ariko agasanga umwihariko w’u Rwanda ari uko ingengo y’imari yarwo itatandukiriye cyane kuri gahunda z’igihugu harimo no kwihutisha iterambere ry’ubukungu kugeza muri 2024.

Mu nkingi eshatu zo kwihutisha iterambere muri iyi ngengo y’imari kwihutisha iterambere ry’ubukungu byagenewe miliyali 1802.5 bingana na 55.5 by’ingengo y’imari yose, mu guhe kwihutisha izamuka ry’imibereho y’abaturage byagenewe miliyali 960.4 bingana na 29.6% by’ingengo y’imari yose, na ho imiyoborere yagenewe miliyali 482.7 bihwanye na 14.9%.

RUZIGA Emmanuel MASANTURA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura