Yanditswe Aug, 05 2022 18:57 PM | 59,954 Views
Abasesengura ibibera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo basanga raporo y’Umuryango w’Abibumbye ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 igamije kwikura mu kimwaro ku ruhande rw’Umuryango w’Abibumbye no guhisha intege nke zawo mu gukemura ibibazo bya DRC.
Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibirego biyishinja gushyigikira umutwe wa M23. Raporo y'impuguke z'Umuryango w'Abumbye itaratangazwa cyangwa ngo yemezwe, ariko bimwe mu bitangazamakuru mpuzamahanga bivuga ko byabonye, ivuga ko Ingabo z’u Rwanda, RDF, zagiye kurwana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibintu Guverinoma y’u Rwanda yamaganye yivuye inyuma nkuko bikubiye mu itangazo yashyize ahagaragara ku wa kane w’iki cyumweru.
Iryo tangazo rigira riti “Mu gihe cyose ikibazo cya FDLR ikorana bya hafi n’igisirikare cya RDC kitazitabwaho mu buryo nyabwo kandi kigakemurwa, umutekano mu karere k’ibiyaga bigari ntushobora kugerwaho. Ibi birimo kuba MONUSCO irebera kandi imaze muri RDC imyaka isaga 20 ariko nta gisubizo kiraboneka. U Rwanda rufite ububasha n’uburenganzira bwo kurinda ubutaka n’abaturage barwo, rudategereje ko ibibazo biza ngo bibagereho.”
Yungamo iti "Mu gihe hari uburyo bwashyizweho n’ibihugu by’akarere mu rwego rwo gukomeza gushakisha umuti ku bibazo byo mu burasirazuba bwa RDC, u Rwanda rwakomeje gutanga intabaza ku Muryango w’Abibumbye n’izindi nzego mpuzamahanga kuri ibi bibazo bibangamiye umutekano w’igihugu cyacu."
Ku rundi ruhande kandi iyo raporo itarashyirwa ahagaragara ngo ivuga ko hari ibimenyetso byerekana ko hari imikoranire hagati y'ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo FARDC n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri icyo gihugu irimo n’uw’iterabwoba wa FDLR.
Ni mu gihe u Rwanda na rwo rwashinje FARDC gufatanya na FDLR kurasa ku butaka bwarwo, ibikorwa bimaze kuba inshuro eshatu muri uyu mwaka wa 2022.
Mu kiganiro aherutse kugirana na televiziyo France 24 mu kwezi gushize kwa 7, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimangiye ko u Rwanda rutazakomeza kurebera ibyo bikorwa by’ubugambanyi bigamije kugirira nabi u Rwanda n’Abanyarwanda.
Icyo gihe yagize ati “Niba ari ukuvuga ubushotoranyi, ni gute urasa ku mupaka, mu baturage? Iyo rero hari impande nyinshi zifitanye ikibazo ugahitamo gukomeza gutunga agatoki umwe muri bo ni wowe uba ufite ikibazo ntabwo ikibazo ari wawundi utunga agatoki. Narabivuze cyangwa twanabiganiriyeho, imyaka ibaye myinshi; Ariko kuki abantu batumva? Buri gihe bazana ikindi kibazo kitari icyo twavuze! Ese bahisemo ko iki kibazo kizagumaho ubuziraherezo? Bakibwira ko ibi bikorwa bibi bya FDLR ikora byo guhungabanya u Rwanda nta ngaruka bizagira?”
N'ubwo raporo ya Loni itarasohoka ivuga ko ifite ibimenyetso byerekana ko ingabo z’u Rwanda zagiye muri DRC gufasha umutwe wa M23, Umuvugizi w’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri icyo gihugu MONUSCO Lt. Col. Harvey Frederic, mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka yabwiye itangazamakuru ko nta bimenyetso bihari byerekana ko hari ingabo z’u Rwanda ziri muri DRC.
Aho ni na ho umunyamategeko Me GasominarI Jean Baptiste ukurikiranira hafi ibibera muri DRC ahera akemanga ukuri ku bivugwa muri iyo raporo.
Ibikubiye muri iyi raporo kandi biravugwa mu gihe abanyekongo bari mu myigaragambyo n’ibikorwa bigamije kwirukana ingabo za Loni ku butaka bw’igihugu cyabo. Umusesenguzi mu by’imibanire mpuzamahanga John Mugabo yemeza ko Loni yakoze iyi raporo mu rwego rwo kugerageza kwivana mu kimwaro.
Guverioma y’u Rwanda ivuga ko akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku isi kakiriye raporo y’impuguke za Loni mu kwezi kwa 6 uyu mwaka, kandi iyo raporo nta hantu na hamwe igaragaza ayo makuru y’ibinyoma ku Rwanda. Ikindi Ni uko indi raporo izasohoka mu kwezi kwa 12, bityo u Rwanda rukaba rusanga ibivugwa ubu ari ukuyobya uburari ku bibazo biriho.
Divin UWAYO
Mu bimukira 2242 bageze mu Rwanda bavuye muri Libya, 1621 bimuriwe ahandi
3 hours
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye ba ambasaderi bashya batatu
Mar 26, 2024
Soma inkuru
Kuki ntabifata nkomeje?- Perezida Kagame ku magambo ya Tshisekedi yo gutera u Rwanda
Mar 25, 2024
Soma inkuru
Abarenga ibihumbi 50 bafite ibirarane by’imisoro baremwe agatima
Mar 25, 2024
Soma inkuru
Mukama Abbas yagaragaje ko ‘opposition’ yo gusenya u Rwanda idashoboka
Mar 23, 2024
Soma inkuru