Yanditswe Jul, 25 2022 18:58 PM | 71,814 Views
Bamwe mu bifuza gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga barasaba ko
uburyo bwo kubona code zo gukora ibizamini bwanozwa kuko akenshi iyo
babigerageje ngo byanga, bigatuma bamara igihe bategereje kuzabona izo mpushya.
Ni mu masaha ya mu gitondo ku kibuga giherereye mu murenge wa Remera abantu bigiraho gutwara ibinyabiziga.
Muhimpundu Dativa umukobwa w'imyaka 20 y'amavuko ni umwe mu baje kwiga gutwara moto.
Ati “Nakuze niyumvamo ko nazajya ntwara abagenzi kuri moto, mbere nta bushobozi nari mfite bwo kwiga, nimara kubona permi nzajya mu muhanda ntware abagenzi nk'uko nabyifuje kuva mbere, bizamfasha mu mibereho yanjye kuko nzaba mbikora nk'umwuga nk'akazi.”
N'ubwo bimeze gutyo ariko Muhimpundu n'abandi biga gutwara ibinyabiziga ndetse n'abarimu babo bahuriza ku kuba iyo bigeze mu gihe cyo kwiyandikisha gukora ibizamini by'impushya z'agateganyo cyangwa iza burundu biba ikibazo gikomeye.
Ati “Provisoire (uruhushya rw’agateganyo) nagerageje kwiyandikisha incuro zirenga 5 byanga ku nshuro ya 7 ni bwo byakunze, kuri permi bafunguye imirongo ariko na bwo byarangoye cyane kugira ngo mbone code. Byatwaye igihe kirekire ntapangaga ko cyageramo. Ibyo bigira ingaruka ku muntu wari ufite gahunda kuko bimudindiza kugera ku byo ashaka, badufashije babyoroshya kugira ngo umuntu ye kudindira mu iterambere no gutinda kugera ku ntego ye.”
Na ho Byiringiro Emmanuel na we uwiga gutwara imodoka avuga ko kwiyandikisha gukorera ibizamini byo gutwara ibinyabiziga bikwiye kunozwa.
Ati “Ugenda mu gitondo ugiye gushaka code ku Irembo (urubuga rutangirwaho serivisi mu buryo bw’ikoranabuhanga), ugataha nimugoroba ntayo ubonye hari aho ugera bakakubwira ko imirongo yiriwe ifunze, ukibaza uko abandi biyandikisha bigakunda. Maze igihe nshaka code, byaranze, n’ubu provisoire yanjye igiye kurangira.”
Abarimu bigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga, basanga serivisi itanoze mu kwiyandikisha gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga ziteza igihombo.
Mutangana Elimereki ati “Niba umuntu yishyuye amafaranga ibihumbi 150 yiteguye gukora ikizamini, iyo akibuze bongera kurekura umurongo hashize amezi 3, iyo agarutse kwiga aba ameze nk'umutangizi, ku modoka kugira ngo ujye mu kizami, biba bisaba kuyihoraho kugira ngo ibyo wize utabyibagirwa.”
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda CP John Bosco Kabera avuga ko ikibazo giterwa ni uko muri iyi minsi hagaragara umubare munini w'abiyandikisha bifuza gukora ibizamini.
Yagize ati “Hari hamaze igihe kubera icyorezo cya covid ibizamini bidakorwa neza, hari abantu benshi bashakaga gukora ibizamini, twarafunguye rero hiyandikisha umubare munini cyane,bigereranije na gahunda polisi yashyizeho muri systeme, abantu baruzuriranye hanyuma tubabwira yuko byarangiye itariki itaragera kandi tunabizeza yuko mu minsi mike tuzasohora itangazo kugira ngo bongere biyandikishe,mu minsi y'ikubitiro,abarenga ibihumbi 22 bariyandikishije.”
Polisi ivuga ko hari ingamba ziri gufatwa zo gukoresha ibizamini abantu benshi kurushaho, ku buryo centre zajyaga zikoresha ibizamini birimo iby'uruhushya rw'agateganyo ziri hafi kongera gutangira gukora.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru