Yanditswe Sep, 30 2022 17:23 PM | 155,795 Views
Urwego Mpuzamahanga
Rwashyiriweho Gukora Imirimo y'Insigarira y'Inkiko Mpanabyaha ruzatangira kumva
abatangabuhamya bashinja Felisiyani Kabuga tariki 5 z’ukwezi gutaha kwa cumi.
Ibi ni ibyatangajwe n’umucamanza w’uru rwego kuri uyu wa Gatanu ubwo hasozwaga igikorwa cyo gutanga imyanzuro ibanziriza itangwa ry’ibimenyetso mu rubanza rwa Kabuga i Lahe mu Buholandi.
Kimwe no ku munsi wa mbere w’uru rubanza ejo kuwa kane, Felisiyani Kabuga yanze kwitaba urukiko. Perezida w’urukiko akaba yahise ategeka ko urubanza rugomba gukomeza n’ubwo Felisiyani Kabuga yahisemo kwanga uburenganzira afite bwo kuza mu rubanza rwe.
Abunganira Kabuga babwiye urukiko ko ubushinjacyaha budasobanura neza uburyo umukiriya wabo yakoze ibyaha akurikiranweho mu gihe nyamara ubwo urubanza mu mizi rwatangiraga ejo kuwa kane ubushinjacyaha bwavuze ko bufite ibimenyetso bizerekana neza ko Felisiyani Kabuga biciye mu myemerere y’intagondwa, yagize uruhare runini mu guteza ibyaha bya jenoside ndetse n’akababaro ndengakamere kabaye hose mu Rwanda muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Urubanza ruzasubukurwa kuwa gatatu w’icyumweru gitaha tariki 5 ukwakira urukiko rwumva abatangabuhamya batanzwe n’ubushinjacyaha.
Perezida w’urukiko akaba yavuze ko kubera impamvu z’umutekano wabo abo batangabuhamya batazagaragarizwa imyirondoro.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru