AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Abashinjacyaha ba IRMCT bari mu Rwanda mu icukumbura ry’ibimenyetso bishinja Kabuga Félicien

Yanditswe Aug, 26 2020 08:38 AM | 88,962 Views



Nyuma y’imyaka 23 ikozwe, ubushinjacyaha bw’urwego rwashyiriweho kurangiza imirimo yasizwe n’inkiko mpuzamahanga buravuga ko  bwatangiye gufatanya n’u Rwanda gucukumbura dosiye ya Kubuga Felicien ukekwaho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi  no kuyongeramo amakuru n’ibindi bimenyetso bishya.

Umushinjacyaha bw’Urwego rwashyiriweho kurangiza imirimo yasizwe n’inkiko mpuzamahanga z’umuryango w’abibumbye Dr Serge Brammertz atangaza ko Kabuga Felicien ufatwa nk’umuterankunga wa Jenoside yakorewe  Abatutsi ashobora koherezwa Arusha mbere y’uko  uyu mwaka urangira.

Mu kiganiro n’abanyamakuru i Kigali,uyu mushinjacyaha yavuze ko inyandiko ikubiyemo ibirego Kabuga ashinjwa yakozwe mu 1997, ngo bikaba bisaba kongera kuyicukumbura neza no kuyivugurura hashingiwe ku buhamya n’ibimenyetso bishya mu gihe byaba bibonetse.

Ngo ni muri urwo rwego itsinda ry’abashinjacyaha b’uru rwego bagiye kumara amezi mu Rwanda bafatanya n’abashinjacyaha b’iki gihugu gutegura neza iyi dosiye.

Yagize ati ''Impinduka ni ukugirango ububiko bw'amakuru n'ibimenyetso dufite ku rubanza rwa Kabuga twongeremo ibindi bimenyetso[Updated] aho tuzasubira ku batangabuhamya, abarokotse batanze ubuhamya mu myaka myinshi ishize turebe niba baboneka kugira ngo turebe ko twanabona ibindi bimenyetso bishyashya kugira ngo ibimenyetso bizabe byuzuye vuba bishoboka. Nkaba kandi nsaba abamaze gutanga ubuhamya mu bihe byashize ko twizera ko bagifite ubushake bwo gutanga ubuhamya mu rukiko kandi twizera ko tuzabona ibindi bimenyetso.''

Muri Gicurasi uyu mwaka ni bwo Kabuga Felicien yatawe muri yombi mu Bufaransa nyuma y’imyaka isaga 20 ashakishwa uruhindu.

Kabuga Felcien aregwa ibyaha 7 birimo Jonoside n’ibyibasiye inyoko muntu.

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda Havugiyaremye Aimable avuga ko kuvugurura dosiye y’ibirego ari imikorere isanzwe y’ubushinjacyaha.

Ati ''Ibimenyetso turabifite, n'ibindi turi kugenda tubona uyu munsi ni ibiba biza bishimangira cyane cyane cyane urwo ruhare rwe.  Kandi nk'uko nabisobanuye iyo muri abashinjacyaha mugomba gushakisha ibimenyetso byose ugendeye ku byo mwari mufite n’ibyo mugenda mubona bigenda bishimangira urwo ruhare rwe muri jenoside yakorewe abatutsi na cyane  ko yari umuntu ukomeye cyane, mu bantu banateguye jenoside yakorewe abatutsi.''

Muri 2011, Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha rwashyizeho uburyo bwo kumva abatangabuhamya bashinja n’abashinjura Kabuga,igikorwa cyabaye imyaka 9 mbere y’uko atabwa muri yombi.

Dr Serge Brammertz avuga ko icyo gikorwa kitazagirwa impfabusa ahubwo ko kizunganirwa no gukomeza gushakisha ibindi b’imenyetso ndetse n’ubundi buhamya kuri  iyi dosiye.

Ati ''Ndatekereza hari mu mwaka wa 2011-2012 aho ubuhamya bw'abantu batandukanye bwafatirwaga mu nkiko, natwe ubwo buhamya turabufata ariko n'umwitozo utoroshye na gato ariko dufite uburyo buhari bwo kuwukora  kuko iki ni ikirego gikomeye ariko ni ibintu bisanzwe rwose  ko iyo umunyabyaha atawe muri yombi nyuma y'imyaka myinshi ko tugomba kuvugurura ibimenyetso [Update], kureba niba bigihari ndetse no kubyaza umusaruro amahirwe mashya atari ahari muri icyo gihe muri 1997 ubwo inyandiko zo kumuta muri yombi zasohokaga.''

Ku mushinjacyahaya  we  ngo itabwa muri yombi rya Kabuga ni ikimenyetso cy’uko n’abandi bagishakishwa batazacika ukuboko k’ubutabera.

Ati ''Twizera neza cyane ko iyo hari ubushake bwa politiki buhuriweho, ku bijyanye n'abandi bashakishwa bakekwaho uruhare muri jenoside bikekwako bari ku mugabane w'AfUrika, dutekereza ko nihabaho ubufatanye bukomeye no mu rwego rwa politiki dushobora kuzagera ku ntego twihaye.”

Tariki 2 Nzeri ni bwo Urukiko rusesa imanza rwo mu gihugu cy’u Bufaransa ruzatangira gusuzuma ubujurire bwa Felicien Kabuga usaba ko atakohererezwa ubutabera mpuzamahanga ngo abe ari bwo bumuburanisha ku cyaha akurikiranweho. cyo kuba umuterankunga ukomeye wa jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda

Mu bandi bantu  6 bagishakishwa kurusha abandi kubera uruhare bagize muri jenoside yakorewe abatutsi  harimo Protais Mpiranya, Fulgence Kayishema, Aloys Ndimbati, Phenias Munyarugarama, na Charles Sikubwabo.


Bienvenue Redemptus



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama