AGEZWEHO

  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...
  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

Abashinjacyaha bari guhabwa ubumenyi buzatuma imanza batsinda ziyongera

Yanditswe Aug, 09 2022 14:46 PM | 54,215 Views



Bamwe mu bakozi b'ubushinjacyaha mu Rwanda baravuga ko kwifashisha uburyo bw' ikoranabuhanga mu gukora inyandiko z'ibirego byaborohereje akazi binongera umusaruro w'ibyo bakora. Gusa ngo kutagira ubumenyi n'ibikoresho bihagije byatumaga hari imanza ubushinjacyaha butsindwa kandi bwagombaga kuzitsinda

Hashize imyaka itandatu ubushinjacyaha  n'izindi nzego z'ubutabera bw'u Rwanda zikoresha uburyo bw'ikoranabuhanga mu kazi kabo ka buri munsi.

Ku ruhande rw'ubushinjacyauUbu buryo bushingira ku nyandiko z'ibirego zikorwa n'abashinjacyaha cyangwa abafasha b'ubushinjacyaha zigashyirwa muri system basangiriramo amakuru n'ababuranyi,abunganizi babo ,abacamanza n'abandi baba bafite aho bahuriye n'urwo rubanza.

Bamwe mu bakozi b'ubushinjacyaha bavuga ko gukora inyandiko z'ibirego bitangwa hifashishijwe ikoranabuhanaga bikunze kubagora bikaba byatuma batanga ubutabera butanoze.

Uwamurera Charlotte ati ''Ikibazo nahuraga na cyo sinamenyaga kugaragaza neza biriya bitatu bigize icyaha, icyo bita les elements materiels, sinabashaga kubinonosora neza ariko iyi indictment nshyashya izamfasha kubikora neza.''

Kugeza ubu mu Rwanda ibyaha 527 ni byo biregerwa inkiko bigahanwa hifashishijwe amategeko 35.

Ibyaha 157 muri byo, nib yo abashinjacyaha bo mu Rwanda bakunze gukurikirana kuko ari byo bikorwa n'abantu benshi.

Umugenzuzi mukuru w'Ubushinjacyaha Bukuru Ntete Jules Marius, avuga ko hashyizweho imfashanyigisho izajya ifasha abakozi b'ubushinjacyaha gukora akazi mu buryo  bunoze kandi burushijeho gutanga umusaruro

Yagize ati ''Mu by'ukuri bari basanzwe bakorera muri IECMS ariko ugasanga buri wese yirwanaho mu kugena bya bindi twavuze bigize icyaha, bikamufata umwanya,ntibabikore kimwe mu gihugu hose,rimwe na rimwe ugasanga n'ibyo bagennye ko bigize icyaha atari byo. Ubu rero hashyizweho itsinda mu bushinjacyaha bukuru,ryinjira muri bya byaha 157 rirabinononsora ,bya bintu bigize icyaha kimwe ku kindi ,bishyirwa hamwe n'ibyo abahanga mu mategeko bagiiye babivugaho cyo kimwe, imanza zaciwe hirya no hino ku isi zagiye zegerezwa ibyo bigize buri cyaha ku buryo uyu munsi najyamo yinjira akajya muri search ingingo zigize icyaha zihite zizana azifate azishyire mu nyandiko nta kindi akoze kuko ibyo byose twarabimukoreye''.

 Umuvugizi w'Ubushinjacyaha Bukuru Faustin Nkusi avuga ko Ibibazo  byose  byatuma abakozi b'ubushinjacyaha badatanga umusaruro uhagije ugereranije n'uko igihugu cyibyifuza bizarushaho kubonerwa ibisubizo ari na yo mpamcu abagera kuri 40 ,barimo abashinjacyaha,abafasha b'ubushinjacyaha n'abagenzuzi b'ubugenzacyaha bahagarariye abandi batangiye amahugurwa azabafasha guhugura abandi kugirango banoze akazi kabo.

Ubushinjacyaha Bukuru buvuga ko buteganya kuzahugura abakozi bose hagamijwe ko mu bihe bya vuba ibyaha byose bishobora gutangirwa ibirego  hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga.

Jean Paul MANIRAHO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu