Yanditswe Dec, 06 2022 17:21 PM | 131,599 Views
Ministeri y'Ibidukikije
yatangije gahunda yo kubyaza umusaruro ibisanzwe bifatwa nk'imyanda itabora
ahubwo bikaba isoko y'imirimo aho kuba ikibazo.
Abikorera basanga ubu bushake bwa politiki butanga icyizere ku kongera ishoramari no gukoresha ikoranabuhanga cyane ko bikorwa mu buryo bwa gakondo bwanatera impanuka abakozi bakoramo.
Mu Rwanda hasanzwe sosiyete zikusanya imyanda ziyijyana mu bimoteri byabugenewe ndetse n'izibyaza umusaruro imwe muri iyi myanda cyane cyane ifumbire cyangwa ibikoresho by'ubwubatsi bivanwa muri palasitiki byakoreshejwe.
Bamwe mu basanzwe bafite aya masosiye bavuga gukoresha uburyo bwa gakondo ari kimwe mu bidindiza akazi kabo bitewe n'ishoramari rikiri hasi.
Umuyobozi Mukur wa sosiyete COPED itwara imyanda mu bice bitandukanye by’Igihugu, Buregeya Paulin yagize ati “Bariya bantu baterura imyanda ibimene by'ibirahure, amatara yamenetse n'ubumara bubamo, imiti isaguka mu ngo, ibintu biri toxique (b’uburozi) nka batiri z'imodoka n'ibindi. Dukorera amafaranga ariko tukareba n'ubuzima bw'abantu. Gukora ifumbire y'imborera mu bishingwe bitwara amezi 6 ariko ubu haje tekinologi yo kuyikora mu minsi 15.”
Kuva mu mwaka wa 2007 mu Rwanda hatangiye gahunda yo guca amasashi na ho muri 2019 hatangira gahunda yo kubuza ikoreshwa ry'ibikoresho bya palasitiki bikoreshwa rimwe bikajugunywa.
U Rwanda rwatangije gahunda yo kubyaza umusaruro ibisanzwe bifatwa nk'imyanda (National circular economy: action Plan&road map) izasiga bibyazwa umusaruro aho kuba umuzigo nk'uko byasobanuwe na Minisitiri w'Ibidukikije Dr Jeanne d'Arc Mujawamariya.
Ati “Bya bintu twaciye byangiza ikirere ni gute twabibyaza umusaruro? ni gahunda yo gukora ubukungu bwisubira. Ntihagire ikintu na kimwe kitubera umwanda ahubwo byose aubwo byose tukabikoresha.”
Imyanda itandukanye iri ku rwego rwo hejuru mu koheraza imyuka ihumanya ikirere, aho kuyibyaza umusaruro byagabanya iyi myuka ku gipimo cya 45%.
Bamwe mu bitabiriye inama yiga ku bukungu bwisubiranya basanga haramutse hashowe imari mu kubyaza umusaruro imyanda, byagira inyungu nyinshi zirimo no guhanga imirimo.
Ku rundi ruhande ariko abahanga basanga ibihugu cyane cyane ibyo muri Afurika bikwiye gushyira imbaraga mu gushaka amafaranga ashorwa muri uru rwego ndetse no gutanga ubumenyi buhangije ku bikorera bifuza kubishoramo imari.
Jean Claude MUTUYEYEZU
Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo wabagwiriye
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Qatar: Dr Ngirente yitabiriye imurika mpuzamahanga ry'ubuhinzi bw’imbuto
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Nyagatare: RAB yakuyeho akato kari kashyizweho kubera indwara y'uburenge
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Kigali: Hari imihanda irimo kubakwa yadindiye ubu irimo guteza imivu y’amazi mu baturage
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Akarere ka Musanze kongeye kunengwa ku kibazo cy'igwingira cyugarije abana
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Nyamagabe: Ubuyobozi buhangayikishijwe n’ibikorwa bisubiza inyuma ubumwe n’ubwiyunge
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Uburezi: Abakoze ibizamini byo kuba abarimu batagize amanota 70% basabwe gusubiramo
Oct 01, 2023
Soma inkuru