Yanditswe Sep, 27 2022 19:17 PM | 70,438 Views
Abashoramari bahagarariye sosiyete 17 zo muri Norvege, Suede na Finland baravuga ko baje mu Rwanda kwirebera amahirwe ahari y'ishoramari bagamije isoko ryo mu gihugu no mu karere u Rwanda ruherereyemo, bitewe n'uburyo u Rwanda rworohereza abifuza gushora imari yabo mu gihugu ndetse n'imikorere irwanya ruswa.
Iri tsinda ry'abashoramari bo muri Norvege, Suede na Finland baje mu Rwanda barangajwe imbere n'Umuyobozi w'ihuriro ryabo ryo muri Suede ribahuza na Afurika ryitwa Sweden-Africa Chamber.
Umuyobozi w'iri huriro, Asa Jarskog avuga nubwo isoko ryo mu Rwanda ari rito, ngo banagamije n'isoko rigari ryo muri bino bihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo.
Yagize ati "U Rwanda ni amarembo meza yo gucamo bitewe n'umutekano bitewe n'umwuka mwiza w'ubucuruzi kuko nzi sosiyete nyinshi ziza mu Rwanda bagamije gukorera ubucuruzi bwabo muri DRC. Nari muri icyo gihugu mu myaka 3 ishize ariko amahirwe y'ubucuruzi hariya ntaho ahuriye namba nari hano mu Rwanda. Ubwo rero iyo tuvuga u Rwanda tuba tunareba ahanini Afurika y'Iburasirazuba. Mu byo turimo kwitaho birimo n'ibijyanye na gahunda zo kureshya imari kuko hano hakenewe amafaranga menshi yo gushora mu iterambere rirambye ari ayishingirwa na Suede, Finland ndetse n'abikorera barakenewe cyane muri uru rwego."
Umukozi ushinzwe ishoramari mu rwego rw'igihugu rushinzwe iterambere, Philip Lucky avuga ko aba bashoramari babafitiye icyizere bitewe nuko irindi tsinda ryaje muri 2019 hari ishoramari bamwe bamaze gukora.
Ambasaderi wa Suede mu Rwanda, Johanna Teague avuga ko nyuma y'iminsi 2 y'ibiganiro bizahuza aba bashoramari n'abikorera bo mu Rwanda ndetse n'inzego za leta nka RDB na MINICOM, impande zombi zizabyungukiramo.
Aba bashoramari biganjemo abazashora imari mu bijyanye
n'imishinga yo kunagura ibikoresho bya plastike n'imyanda babibyazamo ibindi
bifite akamaro. Abandi nabo mu bijyanye no gutwara abantu n'ibintu muburyo
budahumanya ikirere, urwego rw'ingufu z'amashanyarazi y'imirasire, mu mishinga
y'urwego rw'imari, ikoranabuhanga, urwego rw'ubuzima nibindi byinshi.
Abanyarwanda batuye Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti
Dec 09, 2023
Soma inkuru
Rwanda Mountain Tea yijeje abahinzi gukomeza kubakemurira bimwe mu bibazo bagifite
Dec 09, 2023
Soma inkuru
USAID ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda batangije imishinga igamije guteza imbere serivisi ...
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Inzego za leta n’iz’abikorera zirasabwa guhuza imbaraga mu kurwanya ruswa
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame arashishikariza urubyiruko rwa Afurika kubyaza umusaruro amahirwe yabashyiriweho
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Uturere umunani twabonye abayobozi bashya
Dec 07, 2023
Soma inkuru
Gisagara: Imiryango irenga ibihumbi 2 yavuye mu bukene
Dec 06, 2023
Soma inkuru
Uturere 8 tugiye kubona abagize nyobozi na njyanama
Dec 06, 2023
Soma inkuru