AGEZWEHO

  • Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira – Soma inkuru...
  • Abarinzi b'Igihango basabye urubyiruko gukunda Igihugu no kwirinda amacakubiri – Soma inkuru...

Abasigajwe inyuma n’amateka muri Rutsiro baracyabangamiwe n’abana babo batiga

Yanditswe Apr, 22 2021 13:11 PM | 22,455 Views



Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka batuye mu Mirenge irimo Nyabirasi mu karere ka Rutsiro, bavuga ko nyuma yo gutuzwa mu Midugudu ubuzima bwabo bwabaye bwiza, ariko bakibangamiwe n’abana babo bata ku ishuri.

Aba baturage bahoze batuye hafi ya Pariki ya Gishwati ariko ubu batujwe mu Mirenge irimo Mukura, Nyabirasi n’ahandi, bavuga ko bagereranyije n’uko bari bamze mu myaka ishize ubu bamaze gutera intambwe mu myumvire n’imikorere.

Umwe muri abaturage yagize ati “Mbere twari dutuye muri Gishwati ariko ubu leta y’ubumwe bw’abanyarwanda, yadukuyeyo turi mu Mudugudu.”

Gusa bavuga ko bakibangamiwe n’uko abenshi mu bana babo batiga .

“Muri Nyabirasi hari abana bacu bahiga ariko iyo bayasoje bakabura ibyo bakora, bagenzi babo babona ko uwarangije yicaye nabo bakabavuga bati nta mpamvu yo kujya kwiga.”

Bavuga kandi ko hari n’abaturage bashaka kubaheza bavuga ko batuye bonyine mu Midugudu, kandi barayitujwemo na leta.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emerance avuga ko icya mbere ari ukubanza kuzamura imyumvire bakumva ko iterambere ryabo nabo bagomba kurigiramo uruhare kugira ngo bitabire ishuri kandi bagaburirwe, cyane ko abenshi bavugaga ko badafite ibyo barya.

Koperative iharanira imibereho myiza y’abasigajwe inyuma n’amateka (COPORWA), iheruka kuvuga  ko abari hirya no hino mu gihugu hose batarenga ibihumbi 36 muri miliyoni 12 z’Abanyarwanda.

Mu mwaka wa 2018 Komisiyo ya Sena y’u Rwanda ishinzwe gucukumbura imibereho y’abasigajwe inyuma n’amateka, yanenze tumwe mu turere dukoresha ibindi amafaranga yagenewe uburezi bw’aba baturage.

Sena yasabye Guverinoma kuzamura imibereho y’Abanyarwanda bose bakennye, ariko umwihariko ugashyirwa ku basigajwe inyuma n’amateka.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid