AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Inzego z'umutekano mu Rwanda zunguwe ubumenyi na Israel mu gucunga imipaka

Yanditswe Jan, 15 2020 09:59 AM | 1,564 Views



Abasirikare, abapolisi ndetse n'abakora mu rwego rushinzwe abinjira n'abasohoka bahuriye mu biganiro by’umunsi umwe byabahurije hamwe n'abasirikare bakuru bo muri Israel ku bijyanye n’imbogamizi z'umutekano muke ku mipaka n'uburyo bwo guhangana na zo.

Brig General Yair Kulas ni umuyobozi ushinzwe imibanire y’ingabo za Israel n’amahanga, agaragaza ko muri iki gihe isi yugarijwe, n’ibikorwa by’iterabwoba, ubushotoranyi bwa bimwe mu bihugu n’ibindi bishobora kubangamira ubusugire bw’ibindi bihugu.

Uko babyitwaramo ni bwo bunararibonye asangiza abasirikare, abapolisi n’abakora mu rwego rw’abinjira n’abasohoka mu Rwanda kugira ngo umutekano w’imipaka ukomeze gusigasirwa.

Yagize ati ’’Ibikorwa by’iterabwoba ni mpuzamahanga bityo kubirwanya birasaba ubufatanye bw’ibihugu byose, ntidukwiye guhangana n’abakora iterabwoba gusa ahubwo dukwiye no guhangana n’impamvu zituma ribaho. Israel ihura kenshi n’ibi bibazo ariko igahangana na byo yifashishije ikoranabuhanga ikesha inganda zateye imbere cyane, bumwe mu buryo dukoresha turasangizanya muri aya mahugurwa agamije kurushaho kurinda imipaka. Israel yagaragaje ko ifite ubushobozi bwo kwirinda ubwayo ibi bikorwa by’iterabwoba. Imikorere ndetse n’ibikoresho bya zimwe muri kompanyi za israel byagiye byifashishwa n’ibihugu byinshi byo ku isi kandi bigatanga umusaruro.’’

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam avuga ko gusangizanya ubu bunararibonye ahanini binashingiye ku mubano w’ibihugu byombi washibutse byisumbuyeho umwaka ushize wa 2019.

Ati ’’2019 yasize umubano wacu ku rundi rwego. Ifungurwa rya ambasade yacu hano i Kigali mu kwezi kwa Gatanu, n’itangizwa ry’ingendo za RwandAir Tel Aviv – Kigali ni gahunda zigaragaza ubushake bwo guteza imbere umubano wacu. Amateka ibihugu byacu byanyuzemo yatumye ibyo dukora byose bishyira imbere umutekano. Israel imaze gutera imbere mu bijyanye n’umutekano kandi umubano mwiza n’ubufatanye dufitanye biratanga amahirwe yo gusangizanya ubwo bunararibonye.’’

Minisitiri w'Ingabo Maj Gen Albert Murasira ashimangira ko umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Israel uzakomeza kubakirwaho mu kuzamura imibereho y’abatuye ibihugu byombi.

Ati ’’Biragaragara neza ko gutera imbere kw’imibanire yacu bizarushaho guhuriza hamwe abantu bacu n’ibigo bitange amahirwe yo kungurana ubumenyi. Ndizera ntashidikanya ko aya mahugurwa azatanga azarushaho gushimangira umubano wacu ndetse anatange amahirwe ku bantu yo gukorera mu bwisanzure n’ituze mu nyungu za twese.’’

Ibi biganiro by’umunsi umwe byari bigamije kongera ubumenyi mu bikorwa byo gusigasira ubusugire bw’igihugu cyane cyane umutekano w’imipaka ’border protection’ bigenewe abasirikare, abapolisi ndetse n’abakora mu rwego rw’abinjira n’abasohoka.


Inkuru ya Paul RUTIKANGA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira