Yanditswe Feb, 19 2018 15:13 PM | 5,986 Views
Abasirikare b'inzobere mu buvuzi bo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba biyemeje ko bagiye guhuza imikorere mu kunoza ireme ry'ubuvuzi muri aka karere.
Itsinda ry'aba basirikare baturutse muri Uganda, Tanzania, u Burundi, Sudani y'Epfo, Kenya n'u Rwanda basuye ibice bitandukanye bigize ibitaro bya gisirikare by’I Kanombe, berekwa laboratoire, ibyumba byakirirwamo abarwayi ndetse banasobanurirwa uruhare rw'ingabo z'u Rwanda mu kuvura n'abaturage.
Brig Gen. Kasigazi Tumusime waje uturutse mu ngabo za Uganda yavuze ko banejejwe naho u Rwanda rugeze mu rwego rw'ubuzima ndetse ko bitanga icyizere mu guhangana n'ibibazo biri mu buvuzi. Ati, ''Ibyo twabonye mu Rwanda ni intambwe ishimishije yatewe n'igisirikare cy'u Rwanda...batweretse byinshi birimo ikigo gitanga amahugurwa y'ubuvuzi ku buryo bwo kwita ku ndembe...birashoboka ko twishyize hamwe nka EAC ibibazo bigaragara mu buvuzi twabicyemura...ndetse u Rwanda rwatweretse urugero rw'ibishoboka...twishimiye abanyarwanda n'ingabo z'u Rwanda zabashije kugerageza.''
Mu gihe cy’iminsi 5 bagiye kumara mu Rwanda, iri tsinda ry’abasirikare bakuru b’inzobere mu buvuzi, bazasangira ubunararibonye.
Umuyobozi w'ibitaro bya Gisirikare i Kanombe, Col Jean Paul Bitega avuga ko baganira ku ngingo zirimo no guhuza imikorere muri uru rwego rw'ubuvuzi. Yagize ati, ''Ikigamijwe rero ni ukugirango dushyire hamwe ubuvuzi bwacu noneho tujye dukora ibintu bisa kugirango umuntu umwe niba arwariye hano cyangwa Uganda uburyo bwo kumuvura buba bumwe. ubu rero iri tsinda nubwo ari ari iry'ubuvuzi ishamikiye kuri EAC rero ku murongo w'ibyigwa harimo kureba uburyo izo ndwara tuzicoca hanyuma dufate imyanzuro imwe yaba uburyo bwo kuzishakisha n'uburyo bwo kuzivura.''
Ikigo gitangirwamo amahugurwa ajyanye n'ubuvuzi kiri mu bitaro bya gisirikare by’I Kanombe, biteganyijwe ko aricyo cyajya kifashishwa mu gutanga amahugurwa ku baturuka mu bihugu byose bigize Umuryango wa Afurika y'iburasirazuba
Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe byakira nibura abarwayi bari hagati ya 200 na 300 ku munsi mu bo byakira 90% ni abaturage basanzwe mu gihe 10% ari abasirikare.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru