AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Abasivile n'abasirikare bagira uruhare rukomeye mu kwimakaza amahoro-Col.Jill R.

Yanditswe Jan, 09 2018 18:29 PM | 8,736 Views



Inzego z’Umutekano n’abasivile baturutse mu Rwanda na Uganda bari mu mahugurwa y’imikoranire hagati yabo n’abaturage mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Abasirikare, abapolisi n’abasivile 24 baturutse mu gihugu cy’u Rwanda na Uganda batangiye amahugurwa y’iminsi 10  ku bijyanye n’ imibanire n’imikoranire y’inzego za gisirikare, abapolisi  n’izindi nzego cyane cyane abasivile mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Ni amahugurwa agamije gufasha ingabo zo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba hamwe n’inzego z’abasivile kugira ngo ibikorwa byo kubungabunga amahoro bajyamo haba mu karere n’ahandi birusheho kugira umusaruro.

Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’amahoro Rwanda Peace Academy, Col Jill Rutaremara yavuze ko kugira ngo ibikorwa by’amahoro bigere ku musaruro ufatika wo kugarura ituze mu baturage hagomba  ubufatanye n’imibanire myiza hagati y’inzego zishinzwe umutekano hamwe n’izindi nzego za gisivile cyane cyane n’imibanire myiza n’abaturage.

 Aya mahugurwa abera mu kigo cyigisha amahoro i Musanze yateguwe ku bufatanye n’Ikigo cy’ cy’Abongereza gifasha mu bikorwa bigamije kubungabunga amahoro muri Afurika.

Aya mahugurwa agamije gufasha ingabo zo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba hamwe n’ inzego z’abasivile mu kwihugurira hamwe kugira ngo ibikorwa byo kubungabunga amahoro bajyamo haba mu karere n’ahandi birusheho kugira umusaruro.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura