Yanditswe Jun, 15 2022 18:26 PM | 100,739 Views
Abatanga serivisi zitandukanye hirya no hino
mu Mujyi wa Kigali, batangaje ko biteguye gukora amasaha 24 kuri 24 mu rwego rwo
kunoza serivisi bazaha abashyitsi
bazitabira Inama y’abakuru b’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza izwi nka
CHOGM.
Abatuye Umujyi wa Kigali
bavuga ko icyorezo cya COVID19 kiri mu byatumye abantu bamenyera gutaha kare, harimo abacuruzi n’abatanga serivisi zimwe na zimwe.
Gusa basanga mu gihe u Rwanda ruzaba rwakira inama ya CHOGM, abatanga izi serivisI bakwiye gutangira gukora amasaha 24 kuri 24.
Abakora ubucuruzi butandukanye nabo bavuga ko mu rwego rwo kwitegura abashyitsi bazitabira iyi nama hagamijwe kubaha serivisi nziza, biteguye kongera amasaha yo gukora.
Urugaga rw’abikorera mu Rwanda rugaragaraza ko bagiranye inama n’abacuruzi batanga izi serivisi, ku buryo bose bafite gahunda yo gukora amasaha yose kugira ngo abazakenera serivise iyariyo yose bazayibone kandi ku isaha bayishakiye.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa asaba abatanga serivisi zitandukanye kuzabyaza umusaruro aya mahirwe yo kuba iyi nama ya CHOGM izabera mu Rwanda.
Inama y’abakuru b’ibihugu bikoresha icyongereza iteganijwe mu cyumweru gitaha izitabira n’abagera ku bihumbi 6.
Hagati aho mu Mujyi wa Kigali hakomeje kugaragara imyiteguro irimo kubaka ibikorwaremezo ndetse no kunoza isuku ahatangirwa serivisi zinyuranye.
Jean Paul TURATSINZE
Umuryango AVEGA-Agahozo uvuga ko mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside intego bari bihaye zimaze kugerwah ...
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Imiryango 30 yo muri Muhanga yakemuriwe ikibazo cy’icumbi mu 2021-2022
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abavuga ko Gaz ihenze kurusha amakara babiterwa no kudasobanukirwa- Dr Mujawamariya
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abanyarwanda baba muri Mozambique bakoze umuganda rusange mu kwizihiza umunsi wo kwibohora
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Bamwe mu baturage batewe impungenge n’imibare y’abandura Covid-19 itangiye kwiyongera
...
Jul 02, 2022
Soma inkuru
Huye: Ingo 3000 zo muri Mbazi zahawe amazi
Jul 02, 2022
Soma inkuru