AGEZWEHO

  • Umurinzi w'Igihango Damas Gisimba warokoye benshi muri Jenoside yatabarutse – Soma inkuru...
  • Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RDC – Soma inkuru...

Abatega bava cyangwa bajya mu Mujyi wa Kigali barataka kubura imodoka

Yanditswe Aug, 11 2022 19:09 PM | 108,055 Views



Abatega imodoka ziva mu Ntara zerekeza i Kigali kimwe n’abava i Kigali berekeza mu Ntara, barasaba ko ba nyir’amasosiyete atwara abagenzi bakwiye kongera umubare w’imodoka kuko muri iki gihe bigoye gutega. 

Abafite ibigo bitwara abagenzi bavuga ko muri iki gihe cy’impeshyi hari abagenzi benshi ugereranije n’andi mezi, gusa bamwe batanga icyizere cyo kongera umubare w’imodoka.

Nyabugogo ahategerwa imodoka zijya mu byerekezo binyuranye mu gihugu ndetse no hanze yacyo, abagenzi ni benshi hatitawe ku masaha ariko bikaba ibibazo uko amasaha akura ndetse no mu mpera z'icyumweru. 

Ni ihurizo rikomeye ku bashaka kugana mu Turere tunyuranye tw’u Rwanda, kuko ibitekerezo bya bamwe mu bo RBA yasanze Nyabugogo bibaza icyabaye muri iyi minsi ku buryo imodoka zibura cyane kuko unasanga hari abadafite icyizere cyo gutaha.

Uwakumva ko aberekeje mu ntara ari bo bahura n’ibibazo byo kubura imodoka, yagira ngo abavayo baza i Kigali bo barorohewe, benshi bahuriza ku kuba ibura ry’imodoka rimaze kumenyerwa kuko hari n’abahitamo gusubika ingendo zabo.

Hari abahuza ibura ry’imodoka no kuba igihe cy’impeshyi abatuye mu ntara baba nta mirimo myinshi bafite, bityo bagasura imiryango yabo iri i Kigali, hari kandi ubwiyongere bw’ibiciro bya essence byatumye bamwe bahitamo gutega imodoka za rusange, abandi bagatekereza ko iri zamuka ry’ibiciro bya essence ryatumye ba nyir’ibigo bitwara abagenzi mu mudoka rusange bahitamo guparika imodoka zimwe birinda ibihombo. 

Uko byagenda kose abaturage basaba ko hagira igikorwa kugira ngo boroherwe no gutega imodoka za rusange.

Kuva ibikomoka kuri petrole byatangira kuzamuka, leta yunganira abafite ibigo bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange aho yigomwa umusoro ugera ku mafaranga agera kuri 180 kuri litiro imwe y'ibikomoka kuri peteroli yinjira mu gihugu, ikanatangira buri mugenzi amafaranga 4.9 kuri buri kilometero imodoka ikoze hirindwa ko ibiciro by'ingendo bizamuka.

Abafite imodoka zitwara abagenzi bavuga ko uku kunganirwa na leta bituma bisuganya kuko hari n'abafite gahunda yo kongera imodoka zibafasha gutanga serivisi.

Umuyobozi mukuru w'ikigo ngenzuramikorere, RURA Eng Deo Muvunyi agaragaza ko uko leta irushaho kunganira abafite ibigo bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ngo bakwiye guha imbaraga ibi bigo zo gukemura ibibazo akenshi binaterwa n'ingaruka za Covid 19 yagiye ikoma mu nkokora imikorere rusange y'ibigo bitwara abagenzi.

Usibye impamvu zitandukanye abatega imodoka zijya cyangwa ziva mu Mujyi wa Kigali bagaragaza ko zitera ibura ry'imodoka zitwara abagenzi, haniyongeraho imihanda mito kandi mike yinjira mu Mujyi ikunze kuba irimo umubyigano w'ibinyabiziga ukunze kuba intandaro yo gutinza imodoka zirimo n'izitwara abagenzi.

Jean Claude Mutuyeyezu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Minisiteri y'Ibidukikije irabasaba kureka gukoresha ibikoresho bya pulasiti

Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RD

Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida Erdogan

Banki Nyafurika itsura amajyambere irasaba imiryango itari iya leta kuyishyigiki

Hakenewe miliyari 296Frw zo gusana no kubaka ku buryo burambye ibyangijwe n'

Inama ya EAC yemeje ko abarwanyi ba M23 bazakirirwa mu kigo cya Rumangabo

Hibutswe Captain Mbaye Diagne wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyamahanga bashoye imari mu Rwanda basanga iki ari igihugu ntangarugero mu ko