Yanditswe Nov, 09 2021 15:22 PM | 30,783 Views
Bamwe mu bagize ibyiciro by'abagore, urubyiruko n'abafite ubumuga barasaba abatorewe kubahagararra ku rwego rwa buri Karere kwihutisha gahunda zadindiye no gukomeza ubuvugizi amategeko n'amabwiriza arengera ibi byiciro bikarushaho kubahirizwa
Mukandoha Maria Goreth yavuze ko intwambwe ibi byiciro byateye ishimishije, ariko ngo hari imishinga yabo ikeneye kuzamurwa n'uburenganzira bemererwa n'amategeko y'u Rwanda batarageraho uko bikwiye
Ati "Imishinga y'abagore benshi irabananira, byabananira akarekera iyo ibindi bikabura isoko bakayoberwa aho babijyana. Batwegereye bakanatuvuganira bakadushakira isoko, ibyo dukora bikagira icyo bitumarira."
Abatoye bavuga ko kugeza ubu hari aho ukijyera ugasanga nk'ujyendera ku kagare hari aho adashobora kugera, bisaba ko bamuterura.
Umwe mu batorewe guhagararira abagore mu mujyi wa Kigali, Kamashazi Donah avuga ko icyorezo cya Covid19 cyagize uruhare runini mu kudindiza imishinga y'abagore, mu byo bagomba gushyiramo imbaraga hakaba harimo gukora ubuvugizi bugamije kuyizahura.
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette avuga ko uruhare rw'izi nzego ari ingenzi mu iterambere ry'igihugu, akavuga ko leta izakomeza kuziba hafi kugira ngo zuzuze neza inshingano abazikuriye basezeranyije ababatoye.
Aya matora yabaye mu mutuzo, ariko hakaba hagaragayemo guhanganisha ibitekerezo mu buryo bukomeye kugira ngo abatora babone aho bahera bahitamo abagomba kuzabahagararira.
Jean Paul Maniraho
Mu bimukira 2242 bageze mu Rwanda bavuye muri Libya, 1621 bimuriwe ahandi
16 minutes
Soma inkuru
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru