AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abaturage 123 bo muri Muhanga bemerewe kongera kwandikwa mu bitabo by'irangamimerere

Yanditswe Jul, 02 2021 12:03 PM | 128,640 Views



Kuri uyu wa Gatanu, abaturage 123 bo mu Murenge wa Mushishiro w'akarere ka Muhanga, bishimiye umwanzuro w'urukiko rwa Nyamabuye ubemerera kongera kwandikwa mu bitabo by'irangamimerere.

Aba baturage bavuga ko baherukaga muri ibi bitabo mu myaka ya 1997/1998.

Batangaza ko itwikwa ry'ihahoze ari Komini Buringa bikozwe n'abacengezi muri iyo myaka yombi, aribyo byatumye haba intandaro yo kubura kw'ibitabo by'irangamimerere.

Abaturage 123 nibo bemerewe kongera kwandikwa, mu gihe abari bagaragaje ikibazo bari 866 barimo 722 bo muri Mushishiro gusa.

Hari abandi bari mu ifasi y'urukiko rwa Kiyumba izakurikirana ikibazo cyabo, naho abandi  bazakomeza kugana inkiko kuko basezeranye mbere ya 1997 cyangwa nyuma ya 1998.

Gahunda yo kwegereza abaturage ubuyobozi, nayo ngo yatumye ibyangombwa bimwe bitakara kubera guhuza Imirenge n'Amakomine.


Jean Claude Mutuyeyezu




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage