AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abaturage ba Congo Brazzaville baba mu Rwanda bakoze umuganda

Yanditswe Nov, 26 2022 18:01 PM | 358,295 Views



Abaturage b'igihugu cya Congo Brazaville baba mu Rwanda baravuga ko bishimira umubano ibihugu byombi bifitanye, bakemeza ko iyi mibanire ituma bumva bameze nk’abari iwabo.

Gutera ibiti ku musozi wa Mburabuturo uherereye mu Murenge wa Kigarama mu Mujyi wa Kigali ni kimwe mu bikorwa byahuje abaturage b’ibihugu byombi. Ibintu ngo binashimangira umubano mwiza uri hagati y’ibi bihugu.

Ambasaderi wa Congo Brazaville Nestor Guy Itoua avuga ko mu rwego rwo kwizihiza imyaka 64 Congo Brazaville ishinzwe bahisemo kwizihiza uyu munsi bakorana umuganda n'Abanyarwanda.

Ati "Twahisemo uyu munsi udasanzwe w’umuganda kubera ko ari igikorwa cy’agaciro cyane mu muco w’Abanyarwanda kikaba ari ikintu gihuriweho n’ibihugu byinshi bya Afurika. Ahenshi ubona iki gikorwa gisa n’icyibagiranye ariko mu Rwanda kiracyakorwa kikaba ingenzi cyane mu iterambere ry’Igihugu."

Ambasaderi wa Congo mu Rwanda kandi ashimangira ko umubano w'ibihugu byombi uhagaze neza. Ati Umubano w'u Rwanda na Congo ni mwiza ni mwiza cyane ndetse, abakuru b’ ibihugu bacu hahura kenshi, nk’ uko mubizi mwanabonye ko mu minsi ishize Oerezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’ akazi muri Congo."

Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'u Rwanda Dr Vicent Biruta avuga kandi ko u Rwanda na Congo Brazaville ari ibihugu bifitanye umubano umaze imyaka 40. Gufatanya mu muganda rusange kikaba ikimenyetso cyiza cy'imikoranire myiza. 

Yagize ati "Ni byiza kwizihiza umunsi nk'uyu ariko ni na byiza kuwizihiza mu buryo bwihariye nk'ubu bufatanya n'abaturage bacu n'abayobozi mu gikorwa nk'iki cy'umuganda tugatera ibiti, kuko gutera ibiti bituma amashyamba yacu tuyabungabunga kandi bigafasha no guhangana n'imihindagurikire y'ibihe tutirengagije n'ibindi byiza bituruka ku mashyamba nyirizina."

Muri uyu muganda abaturage b'ibihugu byombi bahuje urugwiro maze bagaragaza ko uyu mubano biteguye kuwubyaza umusaruro ku mpande zombi. 

KWIZERA John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage