AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Abatuye Nyaruguru barishimira ko ibitaro Umukuru w'Igihugu yabemereye byuzuye

Yanditswe May, 13 2021 12:27 PM | 13,174 Views



Abaturage bo mu karere ka Nyaruguru barishimira ko ibitaro by'ikitegererezo  umukuru w'igihugu yabemereye byamaze kuzura, gusa bagasaba ko hakwihutishwa ibikorwa byo kubigezamo ibikoresho kugira ngo bitangire gutanga services babyifuzaho.

Akarere ka Nyaruguru gasanzwe gafite ibitaro bimwe gusa, aho usanga bamwe mu babigana bataha badahawe serivise bifuza.

Dr Nteziryayo Phillipe uhagarariye ibitaro bya Munini by'akarere ka Nyaruguru,  yatangaje ko umubare munini w'abarwayi bakira, usanga babohereje ahandi kubera ubushobozi buke n'ibikoresho biba bidahagije.

Ibi bitaro kandi bifite inshingano gukorana n'ibigo nderabuzima bisaga 15.

Dr Nteziryayo avuga ko kuba ibi bitaro by'icyitegererezo byuzuye, nabo babyitezemo impinduka kuri serivise zitandukanye abaturage bajyaga babifuzaho ariko ntibazibone.

Ibi bitaro ababyubatse bavuga ko amafaranga yari ateganyijwe kubyuzuza yiyongereye kuko byagombaga kuzura bitwaye miliyari zisaga 7 mu mafaranga y’u Rwanda, ariko ubu zamaze kuba Miliyari 9.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira