Yanditswe Feb, 04 2021 09:07 AM | 6,282 Views
Mu kigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi (RAB) station ya Rubona mu Karere ka Huye, hari abaturage bavuga ko bahawe akazi muri program yo guhinga ubwatsi bw'amatungo muri iki kigo ariko ngo amezi ashize ari arindwi badahembwa amafaranga bumvikanye n'iki kigo.
Aba baturage bavuga ko iyo bagerageje kwishyuza babwirwa ko program bakoragamo yabuze amafaranga ,kuri ubu bakaba baraheze mu gihirahiro.
Aba baturage basobanura ko bakoraga nka ba nyakabyizi muri program yo guhinga ubwatsi bugaburirwa amatungo ariko umushahara wabo bakawubarirwa ku kwezi. Icyakora ngo kuri ubu amezi yihiritse ari arindwi nta cyitwa umushara babona muri iyi program bakoragamo.
Muri iki gihe cyose bamaze badahembwa kandi ngo ntibahwemye kubaza abakoresha babo ikibazo cyo kudahembwa kugeza ubwo ngo baberuriye bakababwira ko ngo badakoreshwa na RAB ahubwo ko bakoreshwa n'umushinga witwa RDDP (Rwanda dairy development program) bityo ko ariho bagomba kubariza ibijyanye n'imishahara yabo.
Kuri ubu ngo ubuzima ntibuboroheye nyuma yo kumara iki gihe cyose badahembwa.
Barasaba inzego bireba kubafasha guhembwa amafaranga bakoreye dore ko kuri ubu benshi bamaze no guhagarikwa muri aka kazi ku buryo bavuga ko nta buryo bagifiye bwo gukomeza gukurikirana aya mafaranga.
Ndayambaje Nathan umutekinisiye ukurikirana ubwatsi n'inka mu kigo cya RAB, station ya Rubona, avuga ko icyorezo covid19 cyatumye imikorere y'aba baturage muri program yo guhinga ubwatsi igenda nabi ari na byo byatumye RDDP yagombaga kujya ibahemba itabahembera igihe.
Icyakora ngo amafaranga yabo ari mu nzira ku buryo uku kwezi gushira bayabonye bose.
Amakuru atangwa na RAB Station ya Rubona, avuga ko muri rusange abaturage baberewemo umwenda n'iyi program barenga gato 30 bakaba bagomba kwishyurwa arenga gato million 5 z'amafaranga y'u Rwanda.
TUYISENGE Adolphe
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru