Yanditswe Mar, 12 2019 12:33 PM | 4,784 Views
Abaturage mu bice by'umugi no mu byaro bemeza ko
usibye kuba hari abatuye ahirengeye, hari tumwe mu duce tugaragaramo cyane ikibazo
cyo kubura ihuzanzira Network ku materefoni yabo, ahandi ikaboneka icikagurika.
Ngo hari n'abakora ibirometero kugira ngo bajye guhagarara ahaboneka reseaux kugira
ngo babashe guhamagara.
Sosiyete y'itumanaho ya MTN Rwanda na Tigo-Airtel nizo abaturage bavuga ko hari uduce tumwe na tumwe batabasha kubona reseaux kuri telefoni zabo. Ubuyobozi bwa MTN Rwanda bwemera ko icyo kibazo gihari mu duce tumwe na tumwe, kandi ko cyatewe n'imirimo yo kwagura imiyoboro y'itumanaho iyo sosiyete ikoresha, kandi ko bizaba byakemutse mu gihe gito.
Umukozi w'iyi Sosiyete mu ishami rishinzwe ikoranabuhanga, Sesonga Eric, avuga ko hari gahunda yo gushyira iminara mu ma-Quartier mashya agenda aburamo reseaux ku buryo bitarenze uyu mwaka bizaba byakemutse.
Si mu migi gusa hagaragara icyo kibazo kuko no ku mipaka y'u Rwanda usanga hari imiyoboro yo mu bindi bihugu bituranye n'u Rwanda igaragara mu matelefoni afite imirongo ikorera mu Rwanda. Umuyobozi w'agateganyo ushinzwe ishami rijyanye n'ikoranabuhanga mu rwego ngenzuramikorere RURA Protais Kanyankore, avuga ko hari iminara Izubakwa hirya no hino mu gihugu, ikazakemura iki kibazo.
Imibare ya MTN igaragaza ko abaturage batishimiraga network bagabanutseho ku gipimo cya 50% nyuma yo kwagura imiyoboro ya MTN kugeza kuri 90% umwaka ushize, kwihuta mu gukoresha internet nabyo byikubye inshuro 2.5, abakoresha umurongo wa MTN bikubye inshuro 3 cyane cyane kuri internet. Ibi ibi bikorwa biri gutwara miliyoni zirenga 20 z'amadorali.
Ni inkuru ya Bienvenue Redemptus
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru