AGEZWEHO

  • Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi – Soma inkuru...
  • Rusizi: Minisitiri Ngabitsinze yaburiye abanze kubaka ibibanza bahawe ko bashobora kubyamburwa – Soma inkuru...

Abaturage bapimwe indwara zitandura harebwa uko ubuzima bwabo buhagaze muri Siporo rusange

Yanditswe Jan, 22 2023 18:44 PM | 7,182 Views



Kuri iki Cyumweru Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanije n’ abaturage muri sporo rusange mu Mujyi wa Kigali ibaye ku nshuro ya mbere muri uyu mwaka wa 2023.

Muri iyi sporo abaturage b’ingeri zinyuranye bapimwe indwara zitandura harebwa uko ubuzima bwabo buhagaze.

Iyi siporo iba mu rwego rwo gufasha abantu kugira ubuzima bwiza ndetse no guteza imbere Kigali itoshye.

Kuri Site ya Gisozi mu Karere ka Gasabo, abaturage bitabiriye sporo bapimwe harebwa ibiro bafite, uburebure, ingano y’isukari mu mubiri ndetse no kureba niba nta kibazo cy’umuvuduko w’amaraso bafite.

Abitabiriye iyi gahunda bavuga ko byatumye bamenya uko ubuzima bwabo buhagaze ndetse n'icyo bakwiye gukora.

Uwitwa Twagiramungu Valens yagize ati: "Basanze umuvuduko w'amaraso nta kibazo, isukari nta kibazo, ariko bambwira ko hari aho ngomba kujya ndya imboga cyane no kunywa amazi menshi ku munsi kugira ngo ibiro bitaziyongera. Ngiye kujya nywa litiro 3 ku munsi z’amazi no kurya cyane imboga."

Uwitwa Niyigena Gentille nawe utuye mu Mujyi wa Kigali yagize ati: "Impamvu yatumye nza ni ukugira ngo menye uko mpagaze ku bijyanye n’ indwara zitandura. Umuvuduko n’ isukari nta kibazo, gusa basanze mfite ikibazo cy’ibiro byinshi birimo n’ ibinure byo ku nda. Ikindi bambwiye ko ibyo nkora byo kurya rimwe ku munsi atari byo kuko bituma igihe uriye umubiri uhita ubika ibyo  byinshi wariye, ugakuramo karoro (calories) nyinshi bigatuma ugira ikibazo cy’ ibiro bizamuka. Nzajya ndya imbuto, nkore sporo kugira ngo bigabanuke.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’ abashinzwe imbonezamirire mu Rwanda Nathan Nyakayiru avuga ko abantu bakwiye kwita ku mirire yabo ndetse no gukora imyitozo ngororamubiri kuko ari imwe mu bifasha kurwanya ibinure  mu mubiri bikunze kuba intandaro y’indwara zitandura.

Ibinure bifata ibice by’umubiri birimo ku nda, ku bikanu, ku mabere, igice kigana ku kibuno, biba byegereye ibice by’umubiri by’ ingenzi birimo umutima, umwijima, bikongera ibyago byo kurwara indwara zitandura. Uko isukari igenda iba nyinshi igahindukamo ibinure niho ibyo binure byiteka. Umuntu ufite ibinure byo ku nda aba agomba kwibanda ku mirire akarya imbuto n’imboga bihagije bikaboneka kuri buri funguro. Ibyo bifasha mu kugabanya ibinure bigenda byitsindagira mu mitsi itwara amaraso, tugira inama abantu gukora siporo byibura imitonta 150 mu cyumweru kandi  bakirinda amasukari ya hato na hato ndetse n’ inzoga.

Kuri site ya Gisozi mu bantu bapimwe 115 bapimwe, abarenga 20 basanze bafite ikibazo cy’ ibinure byinshi ku nda, abandi harimo abafite ibiro bitajyanye n’ uburebure, isukari nyinshi mu maraso ndetse n’ umuvuduko w’amaraso.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m