AGEZWEHO

  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...
  • Nyabihu: Abarokotse Jenoside batewe impungenge n'ingengabitekerezo ya Jenoside ikihagaragara – Soma inkuru...

Abaturage barasaba ko hari ibikwiye kunozwa mu mushinga w’itegeko ry’ubutaka

Yanditswe Feb, 25 2021 11:54 AM | 39,848 Views



Abaturage barasaba ko mu mushinga mushya w'itegeko ry'ubutaka, ikibazo cy'uko ubutaka buri munsi ya hegitari umuntu atemerewe kubugabanya kubera impamvu ze bwite, cyakwitabwaho kigakemurwa. 

Kubwimana Eric utuye mu karere ka Gasabo avuga ko ubu atunze ubutaka buri munsi ya hegitari imwe, gusa ngo nta cyangombwa cy'ubutaka yahabwa nyamara akeneye kubwifashisha muri banki ngo ahabwe inguzanyo yamuteza imbere. Ni ikibazo asangiye n'abandi muri ako karere.

Yagize ati “Naguze hano ku muhanda nzanye umutekinisiye ngo aze ahampimire kugira ngo mbone icyangombwa cyaho, tugiye kwa noteri batubwira ko bidashoboka ko ubutaka buri munsi ya hegitari butagabanywa. Imbogamizi ni uko nagombaga gufata inguzanyo muri banki banyaka ingwate ikabura, ubwo nahise mbyihorera ariko urabona nakoraga ubucuruzi buto buciriritse nashakaga gufata inguzanyo muri banki biranga.”

Na ho mugenzi we Gakwaya Augustin ati “Imbogamizi nahuye nazo ni uko nta cyangombwa cyanjye cy'ubutaka ngira, ariko kuba utunze umutungo kandi utawufiteho uburenganzira ni ikibazo.”

Kuba Inteko rusange y'Umutwe w'Abadepite yaremeje ishingiro ry'umushinga w’itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda, bimwe mu bishobora kwemerwa birimo ibirebana n'Imyaka y’ubukode burambye bw’ubutaka igiye kwiyongera ikagera kuri 99 ivuye kuri 20 na 30 bitewe n'icyo ubwo butaka bwagenewe. Ikindi n'igabanya ry’ubutaka buri munsi ya hegitari imwe. 

Perezida wa Komisiyo y'ubuhinzi, ubworozi n'ibidukikije, Depite Veneranda Nyirahirwa avuga ko hari n'ibindi bizakosorwa.

Ati "Ikindi twishimiye ni uko hari ibyemezo byajyaga bifatwa na za njyanama z'uturere bijyanye no guhindura imikoreshereze y'ubutaka ubu byagiye ku rwego rw'igihugu bihabwa minisiteri ifite ubutaka mu nshingano, ibyo rero byatangaga ingorane cyane nkiyo njyanama yafataga icyemezo cyo guhindura imikoreshereze y'ubutaka wasangaga bitajyanye n'ibindi byose bikenewe ugasanga ibyangombwa ntibihinduwe ubufite agahabwa icyangombwa cy'ubuhinzi kandi hashyizwe mu miturire ndetse agatangira no gusoreshwa kandi nta bikorwaremezo byari byamwegerejwe, hari byinshi byagiye bihinduka muri uyu mushinga w'itegeko twishimiye."

Uyu munshinga w'itegeko uteganya guhuza amategeko abiri ariho ubu, irigenga ubutaka mu Rwanda ryo muri 2013 ndetse n’iryerekeye igenamigambi ry’imikoreshereze n’imitunganyirize y’ubutaka ryo mu 2012.


Bosco KWIZERA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira